Ukwezi kugiye kuzura abantu bagera ku 135 bishwe n'inkangu cyangwa imyuzure kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro rimwe mu ntangiriro za Gicurasi(5).
Inzu z'abaturage zirenga 5,000 zarasenyutse cyangwa zirangirika bikomeye, imihanda, ibiraro, n'amashuri birangirika, abantu barenga 10,000 bava mu byabo.
Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa kane , minisitiri Kayisire Marie Solange ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi yavuze ko nk'imihanda ihuza uturere, ibiraro n'ibindi bikorwaremezo by'ibanze byari byangiritse ubu byamaze gusanwa.
Icyakora mu minsi ishize na none bamwe mu baturage bakiri mu nkambi n'ibigo bacumbikiwemo kuko inzu zabo zasenyutse baheruka kumvikana bavuga ko bafite impungenge zikomeye z'imibereho yabo y'ejo hazaza.
Kuri iki,Kayisire yavuze ko ku barenga 10,000 batagifite aho kwikinga bari bashyizwe mu nkambi zirenga 100 z'agateganyo ubu hasigaye inkambi 25 zirimo abantu bagera ku 6,000.
Minisitiri Kayisire yavuze ko abakiri muri izo nkambi n'ibigo bibacumbikiye ari abantu bari bafite inzu zabo bwite zasenyutse cyangwa zikangirika bikomeye.
Bizagenda bite nyuma y'ubuzima bwo muri izo nkambi?
Avuga kuri iki kibazo, Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Jean Claude Musabyimana yatangaje ko leta yamaze gutegura uburyo bwo kubashakira aho bagomba gutuzwa mu gihe cya vuba.
Musabyimana ntiyatangaje igihe nyirizina abo baturage bazaba bimuwe, gusa ngo leta ikeneye miliyari hafi 300 mu bikorwa byose byo kububakira no gusana ibyangiritse, kandi ko ubushobozi burimo kwegeranywa ngo abagomba kubakirwa bikorwe vuba.
Ku bijyanye n'ubuzima bubi bw'imibereho aba bari mu nkambi byari byatangajwe ko barimo, Ivan Butera umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubuzima yabihakanye, avuga ko aho aba bantu bacumbikiwe batigeze bibasirwa n'indwara zikomoka ku mwanda nka Kolera.
Butera yavuze ko leta yashyizeho "ingamba zikomeye zo kubungabunga ubuzima bw'abo bantu" ko "Ntaho izo ndwara zamenera."