U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena 2023, nibwo habaye umuhango w'isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda n'ubuyobozi bw'Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).

Ni umuhango wabereye muri Marriott Hotel  mujyi wa Kigali, uyu muhango wari ugamije kongera andi amsezerano y'imyaka itanu, ibi bivuzeko u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma ya BAL kugeza mu 2028.

Nk'uko BAL yabitangaje ni uko u Rwanda ruzakina imikino ya nyuma (Playoffs) ya BAL y'imyaka itatu, ni ukuvuga umwaka wa 2024,2026 na 2028.

Usibye kwakira iyi mikino ya nyuma kandi, u Rwanda ruzakira imikino yo gushaka gukina imikino ya nyuma (Qualifications ) ya 2025 na 2027.

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo n'Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Sosiyete y'Igihugu y'Ubwikorezi ya RwandAir yo izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu bijyanye n'ingendo haba ku makipe ndetse n'abitabira iyi mikino muri rusange.

Aya masezerano asinywe mu gihe ayaherukaga yari yararangiye tariki 27 Gicurasi 2023 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma w'iri rushanwa ryegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri itsinze AS Douanes yo muri Sénégal ku manota 80-65.

The post U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL) appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-indi-myaka-itanu-yo-kwakira-imikino-ya-basketball-africa-league-bal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwahawe-indi-myaka-itanu-yo-kwakira-imikino-ya-basketball-africa-league-bal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)