U Rwanda rwegukanye ibikombe by'Isi 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa ry'amarero ya Paris Saint-Germain ku Isi mu byiciro by'abatarengeje imyaka 11 na 13 ryari rimaze iminsi ribera mu Bufaransa, ryegukanywe n'u Rwanda rutsinze Brazil ku mukino wa nyuma.

Uyu munsi nibwo hakinwaga imino ya nyuma yabereye kuri Parc des Princes, Stade y'ikipe ya Paris Saint.

Iri rushanwa ryahuje amarerero ya Paris Saint-Germain hirya no hino ku Isi, ryegukanywe n'irerero rya PSG ryo mu Rwanda.

Mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 11, u Rwanda rwatwaye igikombe rutsinze Brazil kuri penaliti 4-3, ni nyuma y'uko bari banganyije 1-1.

Mu batarengeje imyaka 13 nabwo banganyije 1-1 ariko u Rwanda rwegukana igikombe kuri penaliti 3-2.

Abatarengeje imyaka 13 bakaba bisubije iki gikombe batwaye umwaka ushize ni mu gihe abatarengeje imyaka 11 bari basoje ku mwanya wa 4.

Abatarengeje imyaka 11
Abatarengeje imyaka 13



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwegukanye-ibikombe-by-isi-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)