Kuri uyu wa mbere tariki 5 Kamena 2023,nibwo u Rwanda rwakinnye imikino ya nyuma igihugu cya Brazil aho bageze ku mukino wa nyuma mu byiciro 2 ari nabyo batwaye, ubwo ni cyiciro cy'abatarengeje imyaka 11 na 13. Mu batarengeje imyaka 11 nibo babanje mu kibuga aho batsinze Brazil kuri Penariti 4-3 Brazil niyo yabanje igitego, u Rwanda ruza kucyishyura mu gice cya kabiri.
Nyuma y'uyu mukino hakurikiyeho umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 13, nabwo u Rwanda rwagombaga gukina na Brazil. Uyu mukino nawo amakipe yageze muri penariti, u Rwanda rutsinda penariti 3-2, nyuma yaho iminota isanzwe yari yarangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Umwaka ushize ubwo iyi mikino yaherukaga kuba, u Rwanda mu batarengeje imyaka 13 nabwo nirwo rwegukanye iki gikombe batsinze Brazil kuri Penariti 7-6 amakipe yari yanganyije igitego 1-1.Â
Iyi mikino ngarukamwaka yari ibaye ku nshuro 7, aho ihuza amarerero yose y'ikipe ya Paris Saint-Germain akorera mu bihugu bitandukanye by'Isi.Â
Academy ka PSG mu Rwanda kegukanye igikombe cy'Isi cyateguwe na PSG, gatsinze Brazil 7-6 nyuma y'aho amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1,mu batarengeje imyaka 11 umwaka ushize babaye abakane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhatanira umwanya wa gatatuÂ
Tariki 27 Ugushyingo 2021, nibwo ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya PSG ryafunguwe ku mugaragaro hano mu Rwanda, aho ribarizwa mu Karere ka Huye. Mu nshuro 2 rimaze kwitabira iyi mikino, rikaba rimaze kwegukana ibikombe bitatu.Â
Abatarengeje imyaka 11 nicyo gikombe cya mbere begukanyeÂ
Abatarengeje imyaka 13 begukanye igikombe 2Â
Bakiniye kuri sitade ya Parc de princes isanzwe ikinirwaho na Paris Saint-GermainÂ