"Ubu tubayeho nk'abihaye Imana kandi twarashatse" bamwe mu bashakanye bacumbikiwe mu nkambi kubera ibiza bavuze ko bakumbuye kugira uko bigenza  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ubu tubayeho nk'abihaye Imana kandi twarashatse' bamwe mu bashakanye bacumbikiwe mu nkambi kubera ibiza bavuze ko bakumbuye kugira uko bigenza

Bamwe mu bacumbikiwe mu mu nkambi iherereye mu Karere ka Rubavu baremeza ko babona ibyibanze byose bakenera kugira ngo ubuzima bukomeze gusa kubera uko babayeho ubu ntago bakinoza amabanga y'urugo.

Muri iyo site igabyemo 'blocks' 22, abagabo baba ukwabo n'abagore bakaba ukwabo, ibyo bigatuma ngo abashakanye batabasha guhura ngo buzuze inshingano z'urugo.

Abaganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru , bavuga ko ibikenerwa byose babihabwa birimo indyo yuzuye, ibikoresho by'isuku, ubuvuzi n'ibindi, ariko bakavuga ko batewe inkeke no kuba umugabo yifuza umugore we, n'umugore akifuza umugabo we.

Umugabo umwe ati 'Tubayeho mu buzima bwiza kuko duhabwa byose, aho tugaburirwa neza, ariko ubuzima bw'umugabo buragoye tumeze nabi. Nk'ubu abagore bacu tumaze kubibagirwa burundu, tubayeho nk'Abihayimana kandi twarashatse'.

Arongera ati 'Ariko uzi umugabo kumara ukwezi akajya mu kwa kabiri, amugore wawe umurebera hariya ariko mutemerewe gukora amabanga y'urugo! Bagire badufashe dusubire mu ngo zacu cyangwa badufashe kwicumbikira twongere tubane'.

Umugore ati 'Eh hari ubwo nifuza umugabo wanjye nkabura uko mbigenza, nkarunguruka mu isibo acumbitsemo nkamuha isiri akazamuka tugasuhuzanya agasubirayo. Ntiwabona uko umuhobere'.

Nubwo icyo nacyo ari ikibazo ubuyobozi bwatangaje ko bugiye kureba uko buba burekuye abakodeshaga bakajya kureba uko bakongera bagatangira ubuzima n'aho abari bafite inzu zabo na bo bakazagira ukundi babitaho.



Source : https://yegob.rw/ubu-tubayeho-nkabihaye-imana-kandi-twarashatse-bamwe-mu-bashakanye-bacumbikiwe-mu-nkambi-kubera-ibiza-bavuze-ko-bakumbuye-kugira-uko-bigenza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)