Ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bwahawe umugisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komisiyo y'Ubujurire y'Amatora muri FERWAFA yahaye agaciro ubujurire bwa Gacinya Chance Denis ni mu gihe ubw'abandi barimo Kanamugire Fidele na Hakizimana Moussa bo bwanzwe.

Ku wa 6 Kamena 2023 nibwo Komisiyo y'amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde rw'abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

Bamwe baremerewe ni mu gihe abandi kandidatire zabo zanzwe barimo na Gacinya Chance Denis.

Uyu mugabo wayoboye Rayon Sports, bagaragaje ko atujuje ibintu 3 harimo kuba nta fotokopi z'impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri yatanze, icyemezo cy'uko yahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw'amategeko (perezida naba visi perezida) ndetse n'icyemezo cy'umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

Nyuma y'uko yanzwe, tariki ya 7 Kamena, Gacinya yahise ajuririra iki cyemezo ndetse n'ubujurire bwe bukaba bwarakiriwe.

Undi wajuriye ni Kanamugire Fidele na we wari watanze kandidatire ye ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike ariko na we ikaza kwangwa.

Uwa Gatatu wajuriye ni Hakizimana Moussa wari watanze kandidatire muri Komisiyo y'ubuvuzi ariko na we bakaza kuvuga ko atujuje ibisabwa.

Komisiyo y'Ubujurire ikaba yemeje ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bufite ishingiro ndetse yemerewe kwiyamamaza.

Abandi babiri Kanamugire Fidele na Hakizimana Moussa bo ubujurire bwabo bwanzwe.

Ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bwahawe agaciro
Kanamugire Fidele ubujurire bwe bwanzwe
Ubujurire bwa Hakizimana Moussa na we bwanzwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubujurire-bwa-gacinya-chance-denis-bwahawe-umugisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)