Ubumenyi muri kaminuza bwabaye kuryamana, abanyeshuri barinubira ruswa y'igitsina bakwa n'abarimu babigisha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Monitor bagaragaje ko barambiwe abarimu babaka ruswa y'igitsina kugira ngo babahe amanota.

Umwe yagize ati 'Ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ni na ruswa. Tumaze kurambirwa abarimu badusaba kuryamana na bo kugira ngo baduhe amanota.'

Yakomeje avuga ko abarimu bafite ingeso yo kwima abanyeshuri amanota ahubwo bakabasaba ko bajyana ahantu hihariye hafi ya kaminuza kugira ngo babasambanye.

Ati 'Iyo umwarimu agushaka akora ibishoboka byose ukagira amanota ubura, iyo uyabuze ukamwandikira kuri WhatsApp umubaza, ahita agusaba ko mwahura mugakemura icyo kibazo.'



Source : https://yegob.rw/ubumenyi-muri-kaminuza-bwabaye-kuryamana-abanyeshuri-barinubira-ruswa-yigitsina-bakwa-nabarimu-babigisha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)