Ubunyanamugayo bwakumiriye Gacinya Cance Denis mu kwiyamamaza muri FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko yari yajuriye ndetse akanatsindwa akamenyeshwa na Komisiyo y'Ubujurire ko ubujurire bwe bwemewe ndetse yemerewe kwiyamamaza, Gacinya Chance Denis kandidatire ye yongeye gukurwamo kubera ubunyangamugayo buke.

Ku wa 6 Kamena 2023 nibwo Komisiyo y'amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde rw'abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

Bamwe baremerewe ni mu gihe abandi kandidatire zabo zanzwe barimo na Gacinya Chance Denis.

Uyu mugabo wayoboye Rayon Sports, bagaragaje ko atujuje ibintu 3 harimo kuba nta fotokopi z'impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri yatanze, icyemezo cy'uko yahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw'amategeko (perezida naba visi perezida) ndetse n'icyemezo cy'umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

Nyuma y'uko yanzwe, tariki ya 7 Kamena, Gacinya yahise ajuririra iki cyemezo ndetse n'ubujurire bwe bukaba bwarakiriwe.

Komisiyo y'Ubujurire ikaba yaraje kwemeza ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bufite ishingiro ndetse yemerewe kwiyamamaza.

Mu buryo butunguranye Komisiyo y'Amatora ya FERWAFA ikaba yaje kwemeza ko uyu mugabo atemerewe kwiyamamaza kubera ibyaha yakurikiranyweho n'Inkiko.

Iyi Komisiyo yavuze ko bashingiye ku ibaruwa ya Gacinya yanditse yo ku wa 26 Gicurasi 2023 yandikiye Komisiyo y'Amatora ayishyikiriza Kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023.

Ishingiye kandi ku ngingo ya 27 y'amategeko ngengamikorere ya FERWAFA iha ububasha Komisiyo y'amatora bwo kugenzura ubunyangamugabo bw'abiyamamaza ku myanya ya Komite Nyobozi y'uko amatora aba;

Ikanashingira ku cyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko yashyikirije Komisiyo kigaragaza ko hari ibyaha yahamijwe tariki ya 1 Mata 2022 nk'uko bigaragara kuri icyo cyangombwa ari byo; inyandiko mpimbano, kubura ubunyangamugayo ndetse no gukora no gukoresha impapuro mpimbano.

Yagize iti "nyuma y'isuzuma ry'ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y'amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu buyobozi bw'ikipe cyangwa ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru (FERWAFA) nk'uko byasobanuwe haruguru hashingiwe ku mategeko ngengamyitwarire y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru ku Isi."

Gacinya Chance Denis nubwo yimamaje atanzwe na Akagera FC ariko yayoboye Rayon Sports kuva 2015 kugeza 2017. Ubwo yayiyoboraga yayihesheje igikombe cy'Amahoro cya 2016 ndetse na shampiyona ya 2016-17.

Gacinya Chance Denis yangiwe kwiyamamaza muri FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubunyanamugayo-bwakumiriye-gacinya-cance-denis-mu-kwiyamamaza-muri-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)