Ubuse nuku n'uguhana? Kayonza: umubyeyi yashyize umuhoro mu ziko uratura arangije awutwikisha ibiganza by'umwana we amuziza ikosa buri mwana wese yakora - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuse nuku n'uguhana? Kayonza: umubyeyi yashyize umuhoro mu ziko uratura arangije awutwikisha ibiganza by'umwana we amuziza ikosa buri mwana wese yakora

Umugabo wo mu Karere kayonza yatawe muri yombi nyuma yo gutwika umwana we ibiganza akoresheje umuhoro watuye amuziza kwiba ibigori by'umuturanyi we.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Ntungamo, mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare.

Bivugwa ko uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 11 yagiye kwiba ibyo bigori ari kumwe n'abandi bana gusa nyiri bigori yaje kubafata n'uko ajya kwihaniza ababyeyi baba bana gusa avuga ko ya bababariye.

Gusa uyu mugabo we nti yanyuzwe ahubwo yahise arakara cyane avuga ko uyu mwana amusebeje niko gucanira umuriro ukatura ubundi agatwika ibiganza by'uyu mwana.

Uwo mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego, mu gihe umwana yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare ngo akurikiranywe n'abaganga.



Source : https://yegob.rw/ubuse-nuku-nuguhana-kayonza-umubyeyi-yashyize-umuhoro-mu-ziko-uratura-arangije-awutwikisha-ibiganza-byumwana-we-amuziza-ikosa-buri-mwana-wese-yakora/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)