CNN yatangaje ko Trump yohererejwe ibaruwa imumenyesha ko ari gukurikiranwa, nubwo abatanze amakuru batabonye ibiyikubiyemo.
Gushyikirizwa iyo baruwa ni ikimenyetso cy'uko ubushinjacyaha bwaba bugeze kure ibijyanye no gukusanya ibimenyetso bizashyikirizwa urukiko hatangwa ikirego.
Inyandiko Trump ashinjwa kubika kandi zikubiyemo amabanga ya Leta ni izabonetse mu nyubako ye ya Mar-a-Lago muri Leta ya Florida.
Ubusanzwe inyandiko zifite ibirango by'amabanga ya Leta, zigomba kubikwa ahantu hizewe kandi harindiwe umutekano, hatoranyijwe n'inzego zibifitiye ububasha.
Muri Kanama umwaka ushize, Urwego rw'Iperereza (FBI) rwakoze isaka mu nyubako ya Trump, Mar-a-Lago bahakura inyandiko zisaga ijana zirimo amabanga ya Leta Trump yatwaye amaze kuva ku butegetsi.
Ubushinjacyaha bumaze igihe bukora iperereza ari nako bwumva ubuhamya bw'abakozi ba Trump muri Mar-a-Lago ndetse n'abo bahoze bakorana mu biro bya Perezida, kugira ngo hategurwe ikirego cyo gushyikiriza urukiko.
Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gutanga ikirego cyangwa bukabireka ku byo bushinja Trump, icyakora bivugwa ko amahirwe menshi ari uko ikirego kizatangwa.
Trump amaze iminsi yinubira uburyo akomeje kugendwaho n'inzego z'ubutabera za Amerika mu gihe ateganya kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ya 2024.
Akabihuza no kuba ngo ubutabera bwa Amerika bwaba buri gukoreshwa n'abamurwanya badashaka kumubona yiyamamaza kongera kuyobora iki gihugu cy'igihanganjye ku isi.