Ubutumwa rutahizamu wa Al Wahda yageneye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Al Wahda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Mutsinzi Patrick yasabye abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi ku mukino wa Mozambique.

Uyu mukinnyi wakiniye ikipe ya Heroes FC mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ni ubwa mbere ahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Yavuze ko akimara kumva ko yahamagawe byamushimishije cyane ndetse akaba yizeye ko we na bagenzi be bazakora ibitarigeze bikorwa.

Ati "Bwa mbere mbibona ko nahamagawe nari mu cyumba i Dubai, byaranshimishije cyane kuko ni inzozi za buri wese gukinira ikipe y'igihugu ni ibintu byanshimishije cyane, mfatanyije na bagenzi banjye nziko tuzagera kure, niteguye gutanga umusanzu wanjye kugira ngo ndebe ko twagera aho tutigeze tugera kandi kumwe n'Imana nziko bishoboka."

Yakomeje asaba abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi kuri uyu mukino ko nabo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.

Ati "Ubutumwa naha abanyarwanda ni uko bazaza ari benshi ku mukino kudushyigikira natwe twiteguye gutanga imbaraga zose zishoboka tukabashimisha, bazahabe badushyigikire."

Amavubi azakira Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 mu mukino w'umunsi wa 5 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya nyuma mu itsinda n'amanota 2, Senegal ya mbere ifite 12 yanamaze kubona itike, Benin na Mozambique zikagira 4.

Mutsinzi Patrick yasabye abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-rutahizamu-wa-al-wahda-yageneye-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)