Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ku bakozi bayo batatu barimo na Mupenzi Eto'o bivugwa ko bafunzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa APR FC mushya, Lt Col Richard Karasira yavuze ko nta bintu byinshi yavuga ku bakozi bayo batatu barimo na Mupenzi Eto'o bivugwa ko bafunzwe ariko na none kuba batari mu kazi ni uko bafite ikibazo.

Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y'uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto'o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

Inkuru zavugaga byinshi bitandukanye harimo ko bashobora kuba barashimuswe umuganga gakondo w'umurundi wari mu Rwanda aho ngo yarimo afasha Kiyovu Sports kuba yatsinda.

Ibyo byose nubwo byavugwaga ariko nta kintu na kimwe ubuyobozi bwa APR FC bwigeze bubivugaho niba ayo makuru ari ukuri cyangwa ari ibinyoma cyangwa se niba koko banafunzwe.

Chairman wa mushya wa APR FC, Lt Col Richard Karasira cyane ko itangazo rimushyiraho ryasohotse uyu munsi, yabwiye ISIMBI ko iki kibazo nta byinshi yakivugaho kuko ari bwo akijya ku buyobozi.

Ati "Nta bintu byinshi nabivugaho ariko nk'uko mubyivugira muri uyu mwanya nagizwe umuyobozi wa APR FC uyu munsi nta byinshi mbiziho naba mbabeshye."

Yakomeje ariko na none avuga ko kuba batari mu kazi ari uko hari ikibazo gihari, gusa ngo mu minsi ya vuba byose bizaba byakemutse.

Ati "Tuzakomeza tuganire abantu bamenye ubuzima bw'ikipe, ariko kuba batari mu kazi ni uko hari ibibazo bafite, ibyo bibazo igihe bakibirimo ndumva nta byinshi twabivugaho kuko hari impamvu yatumye batagaragara mu mupira ari nayo mpamvu muzagenda mumenya n'ibyemezo bizagenda bifatwa ku bijyanye n'imyitwarire cyangwa se ibikorwa tutishimiye bakora, ibyo muzabimenya."

Hari andi makuru yavugaga ko aba bagabo muri iki cyumweru bagombaga kugezwa imbere y'Urukiko.

Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul bivugwa ko afunzwe
Mupenzi Eto'o wari ushinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe na we bivugwa ko afunzwe
Chairman wa APR FC yavuze ko nta byinshi yavuga ku ifungwa ry'aba bakozi bayo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwavuze-ku-bakozi-bayo-batatu-barimo-na-mupenzi-eto-o-bivugwa-ko-bafunzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)