Ni nyuma y'amakuru y'ibihuha yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko Perezida Museveni yitabye Imana azize Covid 19 yari aherutse kwandura.
Prezida Museveni byemejwe ko yanduye Covid 19 kuya 7/6/2023, ahita atangaza ko afashe ikiruhuko gitunguranye mu rwego rwo kwiyitaho.
Ubutumwa yaraye yanditse, Museveni yagize ati"Ndabasuhuje, ubu ndi kumunsi wa 5 w'akato nishyizemo kubera Covid nanduye. Mu ijoro ryakeye nasinziriye neza cyane kugera nka saa kumi (saa kumi za usiku, ibyo abanyaburayi bita 4am)
Yakanguriye Abene Gihugu muri Uganda kwitabira kwikingiza Covid no kwishimangiza cyane kubakuze .
Ibihuha byasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Tweeter mu minsi mike ishize ko Perezida Museveni yajyanywe mu bitaro by'igitaraganya, nyuma akitaba Imana azize Covid 19.
Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ku isi WHO riherutse gutangaza ku mugaragaro ko Covid 19 itakiri icyorezo gihangayikishije Isi , icyakora ngo iyi virusi iracyahari.
BBC