Uko abahanzi 10 bibihe byose mu Rwanda bahag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva  aho mu  Rwanda  abakunzi  ba Muzika  bavuye muri Karahanyuze  bakinjizwa  mu muziki wiswe  uwa  Kizungu ,wakomeje  kuzamuka cyane  n'abawukora  ari nako barwana inkundura  kugirango ubashe kugira aho ugera, byinshi byagiye bihinduka ari nako abawukora bagenda bahindura umuvuno bijyanye n'aho  ibihe bigeze.

Aho uyu muziki  winjiriye  mu Isi y'ikoranabuhanga, bamwe batangiye  bafashwa gucuruza ibihangano byabo kuri  YouTube ari nayo tugiye kugarukaho, bagakoresha imbuga zigiye zitandukanye bitewe n'ikigezweho..

Kuri uru rubuga twifuje kugarukaho uko iminsi yagendaga y'icuma n'uko abahanzi nyarwanda  bagiye bafata umwanzuro bagatangira gufungura  Shene zabo za  Youtube(YouTube Channel). Ariko se kuri ubu zigeze hehe?

Twifuje kwibanda ku bahanzi bafatwa nk'ab'ibihe byose mu muziki mu Rwanda  muri  wa Muziki  wa  Kizungu bishingiye ku bikorwa bakoze cyangwa n'ibyo bakora kugeza  uyu munsi.

Iyi nkuru  igiye kwibanda ku bahanzi 10, igaragaza  imibare y'uko  bakurikirwa  bakanarebwa kuri YouTube , tunakomoze ku ndirimbo zabo  zatumbagije  imibare.

Meddy

Izina Meddy rimaze kuba ubukombe mu muziki w'Akarere k'Ibiyaga Bigari ari muri bake b'abanyarwanda babashije guhirwa n'ubucuruzi bw'umuziki by'umwihariko unyuze mu ikoranabuhanga.

Ibi bikaba bitaje vuba gusa ahubwo ari ibintu byagiye bikomeza kumukurikirana kuva yatangira gukora mu 2008 kugera n'ubu nubwo  igihe   yatangiraga  ubu buryo butari buteye imbere nabwo byaragendaga ku kigero cya byo.

Aho uyu muhanzi agiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabwo yakomeje kugurishiriza umuziki kuri Shene ya  Youtube  ya  Press One yabarizwagamo n'abandi bahanzi banyuranye.

Yaje gufungura Shene ye ya YouTube, indirimbo yashyizeho bwa mbere ikaba ari iyitwa 'Burinde Bucya' yagiye hanze kuwa 14 Nyakanga 2017.

Indirimbo yitwa 'Slowly' yamubereye umugisha ukomeye  kuko kuva yajya hanze  tariki  23 Kanama 2017 ,imaze kurebwa  n'abarenga miliyoni 86.

Kugeza ubu Meddy ari mu bahanzi  b'ibihe byose u Rwanda rufite bidashingiye ku kuba ari we wa mbere mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ahubwo n'icyizere n'igikundiro yigwijeho mu banyarwanda.

Ari muri bake bamaze kugeza umuziki ibwotamasimbi ,ni we ufite abamaze kureba ibikorwa bye benshi [views] barenga miliyoni 219 mu myaka igiye kugera kuri itandatu amaze afunguye  Shene ye ya YouTube  ndetse akagira   n'abemeye gukurikirana ibikorwa bye mu buryo buhoraho milyoni 1.13 [subscribers].

Bruce Melodie

Ikinyacumi kirenga kirashize Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] atangiye umuziki, kuva yawinjiramo  yagiye akora indirimbo zitandukanye ananyura mu nzu zitunganya zikanareberera umuziki zitandukanye.

Nyuma y'igihe kitari gito atangiye gukora umuziki muri 2011 Bruce Melodie yatangiye kuba undi muntu indirimbo ze zitangira kwigarurira imitima ya benshi.

Mu bihe byose yagiye anyuza indirimbo ze kuri Shenne zitandukanye  za Youtube gusa mu bigaragara kuwa 07 Ukwakira 2015 indirimbo yitwa Umutwe niyo ya mbere yashyize kuri Shene ya YouTube ibaruye mu mazina ye.

Kuva icyo gihe yigwijeho abagera ku bihumbi 449  bamukurikirana buri  umunsi [subscribers] n'inshuro ibikorwa bye bimaze kurebwa zigenda ziyongera aho kugera ubu amaze kugira abarenga miliyoni 61 bamaze kureba ibikorwa bye.

Binamushyira mu b'imbere bahagaze neza kuri uru rubuga dore ko ari no mu bahanzi b'ibihe byose u Rwanda rusanzwe rufite.

Israel Mbonyi

Ari mu bahanzi bamaze imyaka mike batangiye by'umwuga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko bahise bashinga imizi yaba mu bakunzi bawo no mu basanzwe.

Israel Mbonyi yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2014 ahita anashyira hanze indirimbo zitandukanye na Album zinyuranye, kugeza ubu ari muri bacye bashobora kuzuza BK Arena mu gitaramo kimwe.

Kuva yakwinjira mu muziki yahise afungura inkuta ze zo gucururizaho umuziki zirimo Youtube ye iriho indirimbo zitandukanye zirimo. Indirimbo  Hari Impamvu yagezeho  mu za mbere hari kuwa 27 Kanama 2014.

Abantu batangiye kwitabira gukurikirana ibyo akora bimushyira mu bahanzi bafite umusaruro mwiza kuri uru rubuga aho ibikorwa bye bimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 80 naho abiyemeje  kumukurikirana  buri munsi bagera ku bihumbi 400.

The Ben

Mugisha Benjamin [The Ben] ari mu bahanzi  bake bari ku rwego mpuzamahanga u Rwand rufite dore ko n'igihe kinini akimaze  umuziki we  awukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho kenshi akunze kuba ari.

Mu bahanzi bari bagize inzu itunganya akanerebera umuziki yaciye ibintu ya Press One ari nayo yagiye ishyira hanze byinshi mu bihangano bye byagiye binakundwa cyane.

Gusa mu myaka itari micye amaze akora umuziki yatangiye gushyira hanze indirimbo ze mu buryo buri mu mazina ye kuri Youtube  kuwa 07 Ukuboza 2016.

Kuva icyo gihe indirimbo za The Ben zatangiye kugenda zirebwa   aho ubu amaze kugira abiyemeje gukurikirana ibikorwa bye buri munsi  'subscribers' ibihumbi 186 n'ibikorwa bye muri rusane bikaba bimaze kureba  'views'  n'abarenga miliyoni 31.

Ni umwe mu bahanzi bakomeye ariko bafitanye indirimbo nyinshi n'abahanzi bafite amazina akomeye nka Diamond Platnumz ariko na none utirengagiza abakiri bato bagiye bakorana na we cyane mu bihe bya COVID19 ubwo yamaraga igihe kinini mu Rwanda.

Butera KnowlessUvuze Jean D'Arc Ingabire Butera byagorana kuba wabona abatazi ayo mazina ariko wongeyeho Knowless Butera ho mu Rwanda ntawutamuzi kubera ibikorwa yakoze.

Uretse ubuhanga bw'uyu muhanzikazi ubwiza bwe ntabwo bwagiye buhogoza abatagira ingano  kugeza n'ubu nubwo yamaze kuba umugore wa Ishimwe Clement bamaze imyaka ikabakaba 7 babana.

Byose byagiye byongere ra igikundiro ibyo akora kuva yakwinjira mu muziki by'umwuga mu mwaka wa 2011. Yagiye akomeza gukoresha imbaraga nyinshi mu byo ashoboye byanamuhesheje ibihembo bitandukanye n'ibiraka byinshi yaba ibyo kuririmba no kwamamariza kompanyi zinyuranye.

Ku itariki 09 Nyakanga 2015 nibwo yatangiye gucuruza umuziki ku rubuga rwa Youtube mu mazina ye kuko mbere ibihangano bye yagendaga abishyira kuri Shene  zitandukanye.

Kuri ubu amaze kugira aba 'subscribers' ibihumbi 177 na 'views' miliyoni zirenga 22 bimushyira mu myanya y'imbere mu bahanzikazi bafite umusaruro mwiza kuri uru rubuga mu Rwanda.

Kimwe no mu bahanzi bose muri rusange ubwitange n'ubuhanga bwe bwazamuye umuziki bunatinyura abari n'abategarugori kuwukora ku buryo hari ushobora kumva izina rye akagira ngo arakuze cyane gusa afite imyaka 32.

King James

Ruhumuriza James ni mu gihe izina yinjiranye mu muziki yongereyeho Umwami bibyara , King James naryo  ritanyuranye n'ibikorwa bye kuko  kugeza ubu abantu bamufata nk'umwami w'imitoma.

Ibi biterwa no kuba mu ndirimbo ze nyinshi  ku rukundo  zirimo  ibizongamubiri n'uburyo zigenda binajyanisha n'ijwi bikarushaho gutuma zigira igikundiro cyo hejuru.

King James ari  mu n'uko yinjiye mu muziki mu iyaduka ry'umuziki wa kizungu mu mwaka wa 2006.Yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye nyinshi murizo zanyuzwaga kuri Shene zivangavanze.

Tariki 08 Ukuboza 2017 nibwo yafashe umwanzuro wo gutangira gucuruza umuziki we abinyuije kuri Shene ya  YouTube we Ibaruye mu mazina ye.

King James mu myaka amaze abitangiye amaze kugira aba 'suscribers' bagera ku bihumbi 164 na 'views' zirenga miliyoni 21.

Uyu muhanzi kandi yinjiye mu bucuruzi butandukanye ariko by'umwihariko bwo gucuruza ibihangano bye niby'abandi abinyujije ku rubuga yatangije rwitwa Zana Talent rumaze kugira abarukoresha benshi.

Christopher

Yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2010, icyo gihe yakoreraga muri imwe mu nzu zireberera inyungu z'umuziki n'abahanzi  ya Kina Music .Icyo gihe ibihangano yashyiraga hanze byajyaga kuri Shene  zitandukanye za Youtube.

Kuwa 27 Mutarama 2017 nibwo uyu muhanzi amaze no gutandukana niy'inzu yamureze yatangiye gushyira ibihangano bye kuri Youtube, kuri ubu akaba amaze kugira umusaruro ungana na miliyoni zirenga 17 [views].

Kugera ubu amaze kugira aba [subscribers]  ibihumbi 147 ibi bimushyira mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banafite umusaruro utari mubi ku rubuga rwa Youtube.

Alpha Rwirangira

Umuziki wa Alpha Rwirangira wafashe intera cyane mu Karere k'Ibiyaga Bigari bitewe n'uduhigo yaciye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yegukanye ubugira kabiri.

Akaza no guhabwa buruse na Perezida Paul Kagame yo kujya gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira indirimbo  nyinshi  hanze.

Ibihangano bye kuva yakwinjira mu muziki byagiye bigira igikundiro cyo hejuru ariko na none akabicuruza ku kuri Shene zitandukanye za Youtube.

Tariki  26 Kamena 2013 ,nibwo yaje gufungura Shene ye ya YouTube, binamushyira mu bahanzi bakuru babashije gutera iyo ntambwe.Ubu amaze kugira aba 'subscribers' ibihumbi 87.1 na 'views' miliyoni zirenga 12.

Riderman

Umwaka wa 2006 wasize Riderman yinjiye mu muziki atangira gukora indirimbo zatigishije imyidagaduro nyarwanda akorera mu itsinda rya UTP icyo gihe injyana ya Hip Hop yariri hejuru cyane.

Nyuma yaje gukomeza kugenda akora cyane byanatumye yegukana ibihembo binyuranye anafasha n'abandi bahanzi binyuze mu nzu  ye irebera inyungu z'abahanzi yitwa Ibisumizi.

Gusa byinshi mu bihangano by'uyu muhanzi byagiye bishyirwa kuri Youtube mu buryo buvangavanze kugera kuwa 24 Kanama 2016 ubwo yatangiraga gushyira izi ndirimbo kuri Shene ye ya  Youtube.

Kugera ubu amaze kugira aba 'suscribers' 66.8 na miliyoni zirenga 5 za 'views.

Tom Close

Tom Close ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.Kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2005 ubwo bunararibonye yabubyaje umusaruro maze akora umuziki yegukana ibihembo bikomeye.

Gusa na none kimwe n'abandi bahanzi bo mu gihe cye ntabwo gukoresha imbuga zicururizwaho umuziki ari ikintu yashyizemo imbaraga ahubwo  indirimbo zagendaga zisohokera  ahantu hatandukanye.

Nyuma  ariko kuwa 29 Ukuboza 2014 yatangiye kujya anyuza ibihangano bye kuri Shene ye ya   Youtube. Ubu afite ibihumbi 52.6 byameye kumukurikira mu buryo buhoraho [suscribers] na miliyoni zirenga 5 z'abamaze kureba indirimbo ze.

Tom Close ari mu bahanzi bake  babashije guhuza amasomo ya Kaminuza n'umuziki birangira anagiriwe icyizera na Guverinoma y'u Rwanda , ubu akaba ari Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130539/uko-abahanzi-10-bibihe-byose-mu-rwanda-bahagaze-kuri-youtube-130539.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)