Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gushyira hanze ingengabihe y'abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda uko bazagera mu gihugu aho umukinnyi uzahagera nyuma ari Hakim Sahabo wa Lille uzahagera tariki ya 15 Kamena 2023.
Muri rusange Carlos Alós Ferrer, umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 28 barimo 13 bakina hanze y'u Rwanda.
Muri abo 13, batatu muri bo bakaba baratangiranye n'abandi umwiherero barimo Bizimana Djihad watandukanye na KMSK Deinze mu Bubiligi, Danny Ndikumana wa Rukinzo FC mu Burundi na Patrick Mutsinzi wa Al Wahda muri Saudi Arabia.
Umwiherero watangiye ejo hashize ku wa Kane ni mu gihe umukino w'umunsi wa 5 mu itsinda L uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2023 muri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Samuel Gueullete ukinira RAAL La Louvière mu Bubiligi ni we wabimburiye abandi kuko yahagaze uyu munsi saa saba.
Usengimana Faustin ukinira Al Qasim muri Iraq azagera mu Rwanda tariki 11 Kamena. Iyi tariki nibwo na Rubanguka Steve wa FC Zimbru muri Moldova azagera i Kigali.
Imanishimwe Emmanuel ukinira FAR Rabat muri Maroc azagera mu Rwanda tariki 13 Kamena 2023. Iyi tariki kandi niyo Biramahire Abeddy wa US Dongo muri Mozambique azagera mu Rwanda.
Mukunzi Yannick wa Sandvisen muri Suède na Rafael York ukinira Gefle IF nayo yo muri Suède bazagera mu Rwanda tariki 14 Kamena.
Uwimana Noe ukinira Philadelphia Union muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mutsinzi Ange Jimmy wa FK Jerv muri Norway bazahagera tariki 12 Kamena.
Nk'uko twabuvuze hejuru, Hakim Sahabo ukinira Lille mu Bufaransa ni we uzahagera nyuma, tariki 15 Kamena.
U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda n'amanota 2, Benin na Mozambique zifite 4 mu gihe Senegal ifite 12 yo yamaze kubona itike.