Haruna Niyonzima avuga ko yagiye gukina muri Libya ari nko kugerageza yumva azahita avayo, gusa yishimiye urwego rwa shampiyona yaho n'imibereho bityo amasezerano yasinye akaba agomba kuyarangiza.
Muri Mutarama 2023 nibwo Haruna Niyonzima yatandukanye na AS Kigali yerekeza muri Libya mu ikipe ya Al Ta'awon SC ayisinyira umwaka umwe n'igice.
Uyu mukinnyi yavuze ko yagiyeyo yumva azakina amezi 6 gusa agahita ahava ariko ngo yaje gusanga ibyo yibwiraga atari byo bityo ko agomba gusoza amasezerano ye asigaje muri iyi kipe.
Ati "nzasubirayo, mfite amasezerano y'umwaka hariya, ndakeka nzasubirayo nka nyuma y'ukwezi, shampiyona imeze neza, nagiyeyo bari mu mikino yo kwishyura bari bafite imikino 9, byagenze neza."
"Byaterwa n'uko wenda hari igihindutse ariko urebye kugeza uyu munsi ibyo twemeranyijwe cyangwa uburyo dukoranyemo ntabwo ari bubi, ubundi nabasinyiye umwaka n'igice, nagombaga kubakinira igice cyararangiye, nsigaje umwaka. Urumva na kiriya gice nemeye gukina ni ukugira ngo ndebe niba nzabasha kuhaba, nzabishobora ariko nabonye nta kibazo."
Yakomeje avuga ko ari shampiyona nziza iri ku rwego rwiza utagereranya n'iyo mu Rwanda nubwo nayo hari urwego itarageraho.
Ati "Byanze bikunze itandukaniro ririmo, urabizi buriya iyo ugiye mu mibare usanga abarabu bamaze gutera imbere cyane mu mupira w'amaguru ntabwo nabigereranya wenda na Afurika y'Epfo cyangwa Saudi Arabia ariko ni shampiyona iri ku rwego rwiza kandi imeze neza."
Ni ikipe yagiye igira ibibazo birimo guhindura abatoza n'abayobozi, bikaba byari bigiye gutuma inamanuka mu cyiciro cya kabiri ariko baza kubyitwaramo neza.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-haruna-yagiye-muri-libya-abyita-imikino