Uko Kanye West yabaye intandaro y'itandukana rya Kim Kardashian na Pete (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kim Kardashian uri mubanyamidelikazi bubatse izina ku Isi yahishuye ko Kanye West wahoze ari umugabo we ari we wabaye intandaro y'itanduka rye n'umunyarwenya Pete Davidson bari bamaze igihe mu rukundo.

Nyuma yaho Kim Kardashian yatandukaniye n'umuraperi Kanye West Ye, yahise ajya mu rukundo n'umunyarwenya Pete Davidson. Umubano wabo watigishije imbuga nkoranyambaga ndetse unagarukwaho cyane mu itangazamakuru gusa ntiwarabye kuko warangiye nyuma y'amezi 11 gusa.

Kim Kardashian umaze iminsi avuze ko agifitiye urukundo Pete Davidson, yashinje Kanye West kuba ariwe wagize uruhare runini mu itandukana rye na Pete ndetse ko byamubabaje cyane.

Ibi yabivugiye mu gice cya 3 kuri sezo (season) ya gatatu y'ikiganiro 'The Kardashians' kinyura kuri Hulu kerekana ubuzima uyu muryango uvukamo ibyamamare ubayemo.

Muri iki gice Kim Kardashian yagarutse ku itandukana rye na Pete Davidson agira ati: 'Benshi baziko twatandukanye kubera ikibazo cy'imyaka. Uko si ukuri kuko icyo batamenye n'uko Kanye West ariwe wabiteye'.

Kim yashinje Kanye kumutandukanya na Pete

Yakomeje agira ati: 'Kanye yibasiye Pete inshuro nyinshi kugeza naho akoze indirimbo zirenga 3 avuga ko azamugirira nabi. Yamwohererezaga ubutumwa kuri telefoni ye amutera ubwoba. Abafana be nabo bakunze kwibasira Pete ku mbuga nkoranyambaga. Byari ibibazo kuri we kandi mbona Kanye atazahagarara mpitamo guhagarika umubano wacu'.

Kim Kardashian w'imyaka 41 akaba n'umubyeyi w'abana 4 yabyaranye na Kanye West yakomeje ashinja uyu muraperi kumubuza ibyishimo. Yagize ati: 'Kanye ntiyashakaga kubona nishimanye n'undi utariwe. Nubu abonye mfite umukunzi ndabizi yakora ibishoboka ngo adutandukanye. Sinzi impamvu atishimira ko nkundana kandi we ntarigeze mbimubangamiraho'.

Kim Kardashian na Pete Davidson bakanyujijeho

Hollywood Life, yatangaje ko Kim Kardashian yavuze ko Kanye West ariwe nkomoko yo gutandukana kwe na Pete Davidson, mu gihe byavugwaga ko batandukanye kubera ikinyuranyo cy'imyaka dore ko Kim yamurushaga imyaka 15.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uko-kanye-west-yabaye-intandaro-y-itandukana-rya-kim-kardashian-na-pete

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)