'Uko mbitekekereza wari umuteguro w'Imana, yagiraga ngo umugabo wanjye atahe nta deni imufitiye' Assia yavuze ukuntu Imana yabahaye inzu ya Miliyoni 100 bavuye mu nzu y'icyumba kimwe batabashaga no kwishyura.
Ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2022, abagore n'abagabo, abato n'abakuru, abasaza n'abakecuru, buri wese yari yagiye guherekeza Pasiteri Niyonshuti, baririmba indirimbo z'ihumure.
Umugore wa Pasiteri Niyonshuti, Uwanyana Assia, yagaragaje urugendo rw'ubuzima yakuriyemo aho se yitabye Imana bakiri bato ariko nyina ashakana n'undi mugabo babaho muri ubwo buzima, nyuma Pasiteri Niyonshuti aza kumusaba.
Ati 'Yaje kunsaba iwacu ari umukene. Numvaga ko nzasanga umugabo w'umukire kuko natwe iwacu twari abakene kugira ngo nzagire icyo marira umuryango wanjye. Gusa si uko Imana yari yabiteguye yaransabye tujya kubana mu buzima bubi n'ubwiza, Imana igenda iduha amasezerano. Twarakundanaga ku buryo n'umunsi ataha twarabibwiranye.'
Ngo kuva mu 2011 bashyingiranwe, byasabye ko bagera mu 2019 kugira ngo bagere ku buzima buryoshye nk'abandi aho babonye imodoka zigeze kuri ebyiri n'ibindi
Ati 'Mu bihe bya Covid-19 ni bwo twabonye imodoka ebyiri. Imana icyo gihe niho yatwubakiye inzu ya miliyoni 100 Frw. Ni inzu twabonye tuvuye mu nzu y'icyumba kimwe, na yo kuyishyura ari ikibazo. Twaraburaye, njya kubyara ngataha n'amaguru n'ibindi bigoye twanyuzemo.'
Arakomeza ati 'Nta myaka itatu yari ishize Imana idutabaye turya ku manywa na nijoro, nambara igitenge cy'ibihumbi 200 Frw. Uko mbitekekereza wari umuteguro w'Imana, yagiraga ngo umugabo wanjye atahe nta deni imufitiye. Ndashimira Imana ko yadushoboje muri urwo rugendo.'