Uko Wema Sepetu wakundanye na Diamond yigeze gutekereza kwiyambura (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, akaba n'umwe mubakinnyi ba Filime bakunwze cyane muri Tanzania yahishuye uburyo yigeze gutekereza kwiyambura ubuzima nyuma y'aho amenyekanye cyane mu myidagaduro.

Wema Sepetu umwe rukumbi mubagore bakundanye n'umuhanzi Diamond Platnunmz ntibabyarane ,ahamya ko Isi y'imyidagaduro yamubanye umubirizi kuva 2006 yakwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Tanzania 2006.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi yabanye n'umutwaro utoroshye wo kuba icyamamare kuko ubuzima bwatangiye kujya ku ka rubanda, ibintu bibi bikaba ari byo avugwaho gusa.

Ati 'Kuva 2006 kugeza uyu munsi mpora ku gitutu. Ibintu bibi byinshi bihora bimvugwaho na bike byiza n'ibyo nagezeho. Abantu benshi bazi ko ndi umunyantege nke ariko babaye bari mu mwanya ndimo, bakabaye barapfuye kera.'

Wema yakomeje avuga ko kubera icyo gitutu yabayemo, ibintu bibi bimuvugwaho yageze igihe atekereza no kuba yakwiyambura ubuzima.

Ati 'Hari igihe cyageze numva nafata imyanzuro mibi irimo no kwiyambura ubuzima, ariko ku rundi ruhande nkumva ijwi ririmo rimpa gasopo rimbuza kubikora.'

Ni umukobwa wanyuze muri byinshi nk'uko yagiye abigarukaho mu bihe byashize harimo gukuramo inda 2 z'uwari umukunzi we n'umukinnyi wa filime witabye Imana, Steven Kanumba.

Yigeze kugaruka no ku buryo igihe yari mu rukundo na Diamond uyu muhanzi yajyaga amuhohotera, akumukubita rimwe yigeze no kumutera uruguma ariko akaba atamurega kubera ko yumvaga amukunze.

Ubu uyu mukobwa ari mu rukundo n'umuhanzi wo muri Tanzania, Whozu bamaze umwaka urenga bakundana.

Diamond na Wema bari mu rukundo rukomeye, bakaba baranagiranye igihango cy'amaraso nk'igihamya cyo kwizera no kuzarambana. Diamond yanakoreye indirimbo Wema Sepetu yitwa 'Nawaza'.

Nyamara ibi byose ntibyabuzaga uyu muhanzi kureba ku ruhande kugera atangiye kugira ibihe byiza na Zari Hassan, anamutera inda, ari nabyo byatumye Wema Sepetu ahita akuramo ake karenge.

Nyamara Diamond ntiyanacitse ku ngeso, yakomeje kureba hanze kugera ubwo ateye inda Hamisa Mobeto ubwo kandi yakundanaga na Zari.
Kugaze ubu Wema Sepetu yongeye kujya mu rukundo aho ari kumwe na Whozu banaherutse kwizihizanya umwaka bamaze bakundana, byerekana intambwe bakomeje gutera mu rukundo rwabo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uko-wema-sepetu-wakundanye-na-diamond-yigeze-gutekereza-kwiyambura-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)