Icyakora ntiyatangaje byeruye n'ibi igitero kimaze igihe gitegerejwe Ukraine yavuze ko izagaba ku Burusiya aricyo cyatangiye.
Ku rundi ruhande, igisirikare cy'Uburusiya kivuga ko cyasubije inyuma igitero gishyashya bagabweho ku munsi w' ejo ku wa mbere mu ntara ya Donetsk iri mu burasirazuba
Bakhmut imaze amezi atari make irimo intambara zitarangira , nta kinini wavuga isanzwe izwiho cyangwa imaze, ariko impande zombie ziyifata nk'ibuga kiza cyo kwiteguriramo intambara no gutera.
Ibyaraye bivuzwe na Ukraine n'Uburusiya ntibiranyomozwa n'uruhande rudafite aho rwegamiye na rumwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, indagurura majwi ziteguza igitero cy'indege zo mu kirere zumvikanye amasaha Atari make muri Ukraine yose. Mu murwa mukuru Kyiv, ibisasu bya misire birenga 20 byose byahanuwe nk'uko abategetsi muri uwo mugi babitangaje.