Umucunguzi cyangwa ni umucuranzi? Umutoza w'umuzungu APR FC yahaye akavagari k'amafaranga agiye kuza mu Rwanda kuyibera Umucunguzi mu mikino nyafurika aho itakirenga umutaru - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'umuzungu APR FC yahaye akavagari k'amafaranga agiye kuza mu Rwanda kuyibera Umucunguzi mu mikino nyafurika aho itakirenga umutaru.

Umunya-Serbia Ljubomir 'Ljupko' Petrović wahoze atoza APR FC, ategerejwe i Kigali kuwa gatatu tariki 27 Kanama 2023 aho agiye kuyigarukamo ku nshuro ya gatatu nka 'Manager'.

Petrović agiye kugaruka i Kigali ari kumwe n'abatoza bazatoza APR FC muri politiki nshya yo gukinisha abanyamahanga.

Uyu mutoza w'imyaka 76 yatoje APR FC inshuro ebyiri mu 2014-2015 atwarana nayo Igikombe cya Shampiyona no mu 2017-2018 ubwo yatwaraga ibikombe bibiri icya Shampiyona n'icy'Amahoro.

Nyuma yasubiye iwabo kubera ikibazo cy'uburwayi. Ubwo yatozaga APR FC yari yungirijwe na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe Radanavic Miodrag.



Source : https://yegob.rw/umucunguzi-cyangwa-ni-umucuranzi-umutoza-wumuzungu-apr-fc-yahaye-akavagari-kamafaranga-agiye-kuza-mu-rwanda-kuyibera-umucunguzi-mu-mikino-nyafurika-aho-itakirenga-umutaru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)