Umugabo wari ufite akazi keza yafashe icyemezo cyo kwica abana be babiri ndetse nawe akiyahura kubera ibintu umugore we amukorera - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wari ufite akazi keza yafashe icyemezo cyo kwica abana be babiri ndetse nawe akiyahura kubera ibintu umugore we amukorera.

Umugabo wari asanzwe ari umu dogiteri mu gihugu cya Ghana yafashe icyemezo gikakaye cyo kwihekura ndetse nawe akiyahura kubera ubusambanyi bw'umugore we.

Ni kenshi cyane uyu mugabo yagiye afata umugore we ari kumuca inyuma n'abandi bagabo, ariko agakomeza kumubabarira kuko babyaranye abana babiri kandi bari kwitegura ubukwe.

Gusa ingeso y'umugore yaranze akomeza kugenda amuca inyuma, hari nubwo uyu mugabo yamufatanye n'undi mugabo mu buriri bwe, uyu mugabo yashatse kwica aba bombi ariko arongera aramubabarira kuko bateganya ubukwe vuba ndetse bakaba bafitanye n'abana.

Hari n'ibiganiro byaba bombi bigaragaza ko umugabo yajyaga akubita uyu mugore hafi yo ku mwica kubera kumuca inyuma.

Inkuru ducyesha Ghanaweb ivuga ko uyu mugabo byakomeje kumwanga mu nda kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kwica abana babiri babyaranye ndetse nawe akiyahura.

 



Source : https://yegob.rw/umugabo-wari-ufite-akazi-keza-yafashe-icyemezo-cyo-kwica-abana-be-babiri-ndetse-nawe-akiyahura-kubera-ibintu-umugore-we-amukorera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)