Umunyamakuru wa radio BB Umwezi, uzwi mu biganiro by'imikino nka Benjamin Gicumbi, wagize isabukuru y'amavuko kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena 2023, umugore we yamutomagije.
Umugore wa Gicumbi witwa Delphine Umuhoza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yanditse amagambo menshi ashimangira urwo akunda umugabo we.
Yagize ati ' 'Nzagushimira, Mwami, n'umutima wanjye wose; Nzababwira ibikorwa byawe byose byiza.' ndashimira kubw'uyu mwaka mushya umugabo wanjye Benjamin Gucumbi atangiye.
Mu rwandika Pawulo yandikiye Abakorinti 13:11 hagira hati : 'Nkiri umwana muto, navugaga nk'umwana muto, nkatekereza nk'umwana, nkibwira nk'umwana: ariko maze gukura, mva mu by'ubwana.'
Hamwe n'uyu mugabo narakuze, ndaguka, niga ibintu bishya, niyitaho, numva, ndarema ndetse ndishima cyane! Ntabwo nigeze menya ukuntu nari muto mu rukundo igihe twatangiraga gukundana, none iyo nsubije amaso inyuma mbona umwana wibwiraga ko azi byose ku by'urukundo ariko ubu nshobora guhamya ko wanyigishije ibintu byinshi ariko cyane cyane uburyo bwo gukunda.
Wagize uti:'N'igihe unkunda ndagukunda kuko turi umwe'. Hamwe nawe nize ibintu byinshi byamfashije gukura, ariko ikiruta byose numvise ko kugukunda bidahagije nagombaga kwiga uko unkunda kubwibyo aribyo urukundo rusobanura kandi wampaye ibyo, urwo rukundo rwo kwikunda waremye muri njye nta n'umwe wigeze ampa ibyo mbere.
Ni iyo mpamvu kuri uyu munsi wavutse ndi hano kugira ngo nkwibutse gusa uko uvuze byinshi kuri njye. uri Ibyishimo byanjye kandi ndi uwawe.
Isabukuru nziza y'urukundo rwanjye.
Imana ikuzamure
Urakoze kuba Umugabo ushyigikiwe!'