Umuhanzi Davido ugeze ku rwego yifurizwa gupfa arazira iki?  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Davido ugeze ku rwego yifurizwa gupfa arazira iki?

Davido ukora injyana ya Afrobeat ndetse akaba ari umwe mu bahanzi nyatufika bageze kure babikesha umuziki yifurijwe gupfa n'umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, uyu muhanzi nawe nta kujijinganya yahise amusubiza.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter ukoresha amazina ya Winco_3, yakwirakwije Videwo yerekana uko ku cyiriyo cya Davido byaba byifashe.

Muri iyo Videwo avugamo ko ku cyiriyo cy'uyu muhanzi nta bantu benshi baza kumushyingura ahubwo ngo nta videwo yaba arimo kabone nubwo kwinjira byaba ari ubuntu.

Uyu muhanzi nyuma yo kubona ibi yibajije impamvu uyu amwifuriza gupfa, gusa nawe yamwishongoyeho avuga ko atagiye gupfa nonaha.

Amusubiza Davido yagize ati ' Urifuza ko mfa? kubera iki? Ni iki nkange ubwange nagukoreye kuburyo wanyifuriza urupfu?  Uko biri kose ntaho nteze kujya ahubwo nzabaho ubuzima bwuzuye.'

Gusa bivugwa ko uyu wamwifurije gupfa nta kindi bapfaga usibye urwango umuntu agirira undi kubera iterambere yageze ho.

Uyu muhanzi Davido utegerejwe i Kigali mu iserukiramuco rya African Giant niwe muhanzi w'umunyafurika ukurikirwa n'abantu benshi ku rukuta rwe rwa Instagram.



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-davido-ugeze-ku-rwego-yifurizwa-gupfa-arazira-iki/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)