Umuhanzi Davis D ari kuririra mu myotsi nyuma yo gushora akavagari k'amafaranga ibyo yashoyemo bigakuburwa nk'umusenyi wo mu mpeshyi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Davis D ari kuririra mu myotsi nyuma yo gushora akavagari k'amafaranga ibyo yashoyemo bigakuburwa nk'umusenyi wo mu mpeshyi.

Amashusho y'indirimbo 'Bermuda 'Davis D yakoranye na Bull Dogg ndetse na Bushali yasibwe kuri YouTube nyuma yo kuregwa n'uwayicuranzemo 'Saxophone'.

Mu kiganiro Davis D yahaye IGIHE nyuma y'uko indirimbo ye isibwe, yavuze ko ari ibintu byamutunguye kuko atari byo yari yiteze, ahamya ko yatangiye ibiganiro byo gushaka uko yagarurwa kuri Youtube.

Davis D yavuze ko ari kuvugana n'uyu wasibishije indirimbo ye kugira ngo hamenyekanye icyabaye niba abifite mu bushobozi bibe byakemuka.

Ati 'Njye Element namwishyuye ibyo twumvikanye, abaye atarakemuye ikibazo cye n'uriya munya-Nigeria yaba ari njye yahemukiye. Ubu natangiye gukurikirana ngo menye ikibyihishe inyuma.'



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-davis-d-ari-kuririra-mu-myotsi-nyuma-yo-gushora-akavagari-kamafaranga-ibyo-yashoyemo-bigakuburwa-nkumusenyi-wo-mu-mpeshyi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)