Umukino Amavubi yari ategetswe gutsinda warangiye abarimo Muhadjiri Hakizimana bikomanga mu mutwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yagombaga gutsinda warangiye abakinnyi barimo Muhadjiri Hakizimana bikomanga mu gahanga kubera kutabyumva.

Umukino watangiye ikipe ya Mozambique ikinana imbaraga nyinshi, ari nako igenda yabonye uburyo bukomeye ku mupira bari biherewe na Manzi Thiery ariko abakinnyi ba Mozambique ntibagira icyo bakora.

Ntabwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakomezanyije imbaraga nke, yaje gukomeza kugenda ikomanga cyane ishaka igitego ariko abakinnyi bataha izamu barimo Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent amahirwe ntiyaza kubahira.

Ku munota wa 25 w'igice cya mbere ikipe ya Mozambique yaje kuzamukana umupira ukomeye cyane ateye ishoti rikomeye cyane ariko umuzamu Ntwari Fiacre ahita ashyira umupira muri Koroneri utewe ntibyagira icyo bitanga.

Umukino wabonaga urimo imbaraga nyinshi cyane ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, yaje kuzamukana umupira ku munota wa 30 w'igice cya mbere Ruboneka Jean Bosco werekanye imbaraga nyinshi atera Sentire ikomeye cyane Mugisha Gilbert acenga yinjira mu rubuga rwa nyezamu atanga umupira mwiza Mutsinzi Ange ateye ishoti rikomeye cyane umuzamu wa Mozambique ashyira muri Koroneri.

Igice cya mbere cyahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itozwa na Carlos Alos Ferrer cyaje kurangira ikipe y'igihugu ya Mozambique itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Geny Catamo cyaje nyuma y'amahirwe akomeye Nshuti Innocent yabonye mu minota 40 umupira awukubita ipoto bahita badukosora.

Igice cya kabiri cyaje gutangira n'ubundi Mozambique yari yabonye igitego cya mbere, yataka mu buryo bukomeye binyuze ku basore bayo bataha izamu ndetse baza no kubona umupira mwiza utewe nanone na Geny Catamo ariko nimero 13 wa Mozambique ateye uhita ushyirwa muri Koroneri n'umuzamu Ntwari Fiacre.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaje gukomeza nayo ishaka uko yabona igitego cyo kwishyura, nko ku munota wa 60 baje kuzamukana umupira mwiza cyane ariko Muhadjiri Hakizimana ateye ishoti rikomeye umuzama wa Mazambique awuhoza ntamungenge.

Mu mukino wahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi n'ikipe ya Mozambique mu minota ya nyuma ntakintu zerekanye cyane cyane ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda yashakaga kwishyura byaje kwanga umukino urangira ari ibitego 2-0 nyuma y'amakosa ya Manzi Thiery.

 

 

 



Source : https://yegob.rw/umukino-amavubi-yari-ategetswe-gutsinda-warangiye-abarimo-muhadjiri-hakizimana-bikomanga-mu-mutwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)