Umunyamideli Moses Turahirwa mu iroza imbere y'Urukiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwa mbere umunyamideli Moses Turahirwa, nyir'inzu y'imideli ya Moshions, yagaragaye imbere y'Urukiko yambaye umwambaro w'abagororwa (iroza) aho agiye kuburana mu bujurire ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Ku wa 15 Gicurasi 2023 nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Uyu munyamideli akaba yarahise ajuririra iki cyemezo maze ahabwa kuburana uyu munsi tariki ya 12 Kamena 2023.

Turahirwa Moses akaba yageze imbere y'Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yambaye imyenda y'abagororwa.

Moses yambaye ikabutura y'iroza, yari yambaye n'agapfukamunwa kakozwe n'inzu y'imideli ye ya Moshions.

Yari yambaye kandi inkweto ndende z'umukara n'isaha ku kuboko kw'ibumoso n'agakomo gakozwe mu ibendera ry'u Rwanda ku kuboko kw'indyo.

Turahirwa Moses ni uku yagaragaye imbere y'urukiko



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-moses-turahirwa-mu-iroza-imbere-y-urukiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)