Umutegetsi muri RDC yageretse ruswa ibamungira igihugu ku Rwanda - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ya RDC, ubwo yari yitabiriye inama y'Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya ruswa.

Minisitiri Rose Mutombo Kiese yavuze ko kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagera ku butegetsi Guverinoma ya RDC yashyize ingufu mu kurwanya ruswa.

Yavuze ko "izo ngufu zabangamiwe n'igitero cy'u Rwanda binyuze muri M23."

Ibirego bya RDC ku Rwanda si bishya kuko kuva iki gihugu cyisanze mu ntambara n'umutwe wa M23 cyakunze kugaragaza Kigali nka nyirabayazana y'ibibazo by'ingeri zose bicyugarije.

Ni ibirego u Rwanda rwakunze gutesha agaciro; rukavuga ko Congo yahisemo umurongo wo kurwitwaza nk'impamvu yo gushaka uko yasubika amatora ifite mu mezi atandatu ari imbere.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umutegetsi-muri-rdc-yageretse-ruswa-ibamungira-igihugu-ku-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)