Umutoza wa APR FC yasubiye iwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, umunya-Tunisia Ben Moussa yasubiye iwabo ndetse aca amarenga yo kudakomezanya n'iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino wa 2023-24.

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro na Rayon Sports ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 3 Kamena 2023, ku wa Mbere w'iki cyumweru yafashe indege asubira iwabo muri Tunisia.

Ni umutoza wagiye atifitiye icyizere ko azagaruka muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu cyane ko yasezeye abakinnyi akababwira ko atazi niba azagaruka.

Ben Moussa ubwo yari amaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ISIMBI imubajije niba azakomezanya n'iyi kipe, yavuze ko atabizi ibyo bireba ubuyobozi bw'ikipe.

Ati "ntakubeshye ibyo ntiwabimbaza kuko simbizi, wabibaza ubuyobozi ntubimbaze rwose."

Bivugwa ko APR FC itashimye imitoreze ye bityo akaba iri mu biganiro n'undi mutoza akaba yaza kuyitoza mu mwaka utaha w'imikino.

Ben Moussa yageze muri APR FC muri uyu mwaka w'imikino aho yaje aje kungiriza umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed.

Yaje kugirana ibibazo n'ikipe, arahagarikwa ibihano birangiye yanga kugaruka mu kazi ari nabwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo kugira Ben Moussa umutoza mukuru wa APR FC.

Ben Moussa ashobora kudakomezanya na APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yasubiye-iwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)