Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi mu ihurizo rikomeye, yabuze amahwemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer ari mu ihurizo rikomeye nyuma y'uko myugariro Emmanuel Imanishimwe [Mangwende] ikipe ye ya FAR Rabar yamwimanye.

Imanishimwe Emmanuel yahamagawe mu bakinnyi 28 Carlos Alós Ferrer azifashisha mukino w'umunsi wa 5 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika aho azakira Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023.

Uyu myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso akaba yagombaga kugera mu Rwanda ejo hashize tariki ya 13 Kamena 2023 ariko ntiyaje.

Ikipe ye FAR Rabat ikaba yamwimye uruhushya kuko iri mu minsi ya nyuma ya shampiyona aho iyoboye urutonde n'amanota 57 ikurikiwe na Wydad n'amanota 56.

Iyi kipe rero ikaba yanze kumurekura kubera ko uyu munsi ifite umukino na Khouribga ni mu gihe ku wa Gatandatu bafite umukino usoza shampiyona na MAS de Fes.

Ntabwo byakunda ko yakina uyu mukino kubera ko Mangwende azakina umukino usoza shampiyona tariki ya 17 Kamena ni mu gihe Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023.

Umutoza w'ikipe y'igihugu, Carlos Alós Ferrer yavuze ko kubura uyu mukinnyi ari igohombo gikomeye cyane.

Ati "Imanishimwe ni umukinnyi mwiza kandi dukeneye umukinnyi wacu mwiza ku mukino wa Mozambique. Yego ni igihe cy'amakipe y'igihugu FIFA iba yarashyizeho. FAR Rabat nayo irimo kurwanira igikombe cya shamoiyona, rero bafite imikino 2 y'ingenzi. Tuzareba ikizaba."

Kubura Mangwende kuri uyu mukino ni igihombo gikomeye kuko ni umukinnyi ngenderwaho mu Mavubi.

Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n'amanota 2, Senegal yamaze kubona itike ifite amanota 12 ni mu gihe Benin na Mozambique zifite 4.

Mangwende amahirwe menshi ntabwo azakina umukino wa Mozambique
Ni umuhango witabiriwe na Madame Jeannette Kagame



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-mu-ihurizo-rikomeye-yabuze-amahwemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)