Urugendo rurimo kutaryama rwa Kigali Protocal... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 29 Kamena 2023 ni bwo abakunzi b'imyidagaduro n'ab'inkumi z'ubwiza n'ubwitange zigize Kigali Protocal, bazahurira mu gitaramo cyo kwishimira imyaka 5 ishize iyi kompanyi imaze ibonye izuba.

Iyi kompanyi yatangiye mu mwaka wa 2018 ariko ihabwa ubuzima gatozi mu mwaka wa 2019. Yatangiye bivuye ku gitekerezo cya Umukundwa Josue wifuje gufasha urubyiruko rugenzi rwe kubona imirimo.

Yaje kwerekeza amaso muri gahunda za 'Protocol' yabonaga zigifite icyuho, azivana ku rwego rumwe azishyira ku rundi. 

Mu byo yakoze bikaza no gutuma imikorere y'ibyo akora birushaho gukundwa, ni ukwita cyane ku bakobwa banyura mu marushanwa y'ubwiza by'umwihariko irya Miss Rwanda, akabafasha kurotora inzozi zabo.

Umukundwa Josue ukiri mu myaka y'urubyiruko, yakomeje kwerekeza amaso ku nzozi z'abo bakobwa bishingiye ku mishinga itandukanye bafite, abafasha gushaka ibikorwa byo kwamamaza.

Bimwe mu bitaramo Kigali Protocal yatangiriyeho ikora harimo The Mane Christmas Party yo mu mwaka wa 2018. Nyuma yaho bakurikijeho ibirori by'urwenya bya Bigomba Guhinduka byo mu mwaka wa 2019.

Mu mwaka wa 2019, iyi kompanyi yatangiye kwiyambazwa na kompanyi zikomeye mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa byayo nka MTN n'izindi.

Nubwo igihe cy'icyorezo cya COVID19 cyahise cyiza ariko yaba ubukwe, inama, ibirori n'ibitaramo byagendaga biba, iyi kompanyi ikaba yaragendaga yiyambazwa kubera izina na serivisi nziza itanga.

Nubwo benshi bazi Kigali Protocal nka kompanyi igizwe n'abakobwa beza, ariko inagira n'abasore b'ubukaka nubwo bo badakunze gukora cyane, bitewe ahanini n'ibyifuzo by'abakiriya ba serivisi zayo.

Aba basore n'inkumi bagize uruhare mu bikorwa bya gahunda za Leta birimo ibihuza urubyiruko rutandukanye by'umwihariko mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Buri mwaka, Kigali Protocal igira gahunda yo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bakanafasha abari mu bibazo, impfubyi n'abatishoboye.

Ubwiza bw'abakobwa ba Kigali Protocal bwaramamaye hose ku mbuga nkoranyambaga n'ibinyamakuru bitandukanye aho bavuga ngo 'wagira ngo iyi kompanyi ifite umuntu uyihitiramo'. Ibyo byose birushaho kuzamura izina ryayo.

Nubwo ahantu iyi kompanyi imaze gukora ari henshi, ariko hari ibitaramo bigari yakozemo tutasoza tutagarutseho nka Rwanda Gospel Stars Live, The Choice Awards, Isango Stars Awards n'ahandi.

Abahanzi benshi mpuzamahanga bamaze kugera mu Rwanda bagiye bakiranwa ikaze na Kigali Protocal, barimo Koffi Olomide, Nasty C, Khaligraph Jones, DJ Neptunes, The Ben, Sheebah Karungi, Joe Boy n'abandi.

Kuva mu 2018 kugeza mu 2023, imyaka 5 irashize Kigali Protocal ibonye izuba. Aba basore n'inkumi bageze kure imyiteguro yo kwizihiza isabukuru yabo y'imyaka 5 bamaze batanga serivisi za 'Protocol' nka Kigali Protocal. 

Ibi birori bizaba mu gitaramo mbaturamugabo kizaba tariki 29 Kamena 2023, muri Camp Kigali. Iki gitaramo kizayoborwa na Lucman Nzeyimana afatanije na Patrick Rusine. Ni mu gihe gutambuka ku itapi y'umutuku bizayoborwa n'abantu batatu.

Uwa mbere ni Kayumba Darinda Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022; Isingizwe Mutabazi Sabine [Nemutv] na we wanyuze mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022, akaba ari no mu bakobwa bari kwifashishwa cyane na kompanyi zinyuranye mu bikorwa byo kwamamaza, ndetse na Ally Soudy.

Ababyinnyi batandukanye kandi bagezweho nabo bari mu bazigaragaza muri ibi birori. Abahanzi bagezweho nabo nka Chriss Eazy, Ruti Joel, Ariel Wayz na Bushali, nabo bazataramira abazitabira.

Umuziki uzaba uvangwa n'abahanga mu byo kuvangavanga umuziki barimo DJ Brianne ugezweho cyane muri iyi minsi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike kuri 5000Frw, 10000Frw, 15000Frw na 20000Frw. Ushobora kuyigura unyuze kuri Noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

Umuhoza Pascaline, Irasubiza Alliance na Umutesi Lea ni bamwe mu nkingi za mwamba za Kigali ProtocalKoffi Olomide aza mu Rwanda yakiriwe na Kigali Protocal yanakiriye abitabiye igitaramo yakoreye mu RwandaUmuvanzikazi w'umuziki wabigize umwuga Alisha yakiriwe na Kigali Protocal ubwo yazaga mu RwandaIbyamamare bitandukanye byiganjemo abahanzi bagana mu Rwanda bakirwa mu buryo bwiza na Kigali ProtocalKwifatanya na Kigali Protocal mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 ni ugushyigikira imyidagaduro nyarwanda iterambere ry'urubyiruko by'umwihariko umwariKompanyi zitandukanye zikomeje kwiyambaza Kigali Protocal no mu bikorwa byo kwamamaza ibyo bakora Kigali Protocal igira n'uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kwifanya n'abanyarwanda n'isi muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994Ubu wagura tike ya we yo kuzitabira igitaramo cya Kigali Protocal unyuze kuri noneho.com urubuga rukomeje kuba ubukombe mu bikorwa byo kwamamaza kugurisha amatike no kwifashisha mu gutora mu marushanwa anyuranye mu Rwanda 


Ntukwiriye kubura mu gitaramo mbaturamugabo cya Kigali Protocal

Kanda hano ubashe kugura itike yawe 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131108/urugendo-rurimo-kutaryama-rwa-kigali-protocal-yateguye-igitaramo-cyo-kwizihiza-imyaka-5-im-131108.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)