'Utazakuryohereza uzamureke' Kajala Farida ushinjwa kurarura umwana we yashyize amugira inama ndetse n'impanuro azifashisha mu kuryoherwa n'abagabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kajala Farida ushinjwa kurarura umwana we yashyize amugira inama ndetse n'impanuro azifashisha mu kuryoherwa n'abagabo.

Frida Kajala yafashe umwanya ahanura umwana we Paula Kajala.

Mu mashusho, Frida Kajala agaragara ari guha impanuro umukobwa we Paula Kajala ko akwiye kwitonda no kuba maso mu rukundo.

Kajala yibukije umukobwa we ko adakwiye kwihoma ku mugabo utamuha ibyishimo.

Frida Kajala ibyo amubwira ni ibintu afitemo uburambe cyane ko yashatse umugabo incuro zirenga imwe aza no gukundana na Harmonize baza no gutandukana ubugira kabiri. Paula Kajala nta kintu yigeze asubiza nyina bakundana nk'impanga.



Source : https://yegob.rw/utazakuryohereza-uzamureke-kajala-farida-ushinjwa-kurarura-umwana-we-yashyize-amugira-inama-ndetse-nimpanuro-azifashisha-mu-kuryoherwa-nabagabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)