Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo yavuze uko se yishwe n'abe azira kuba yarashatse Umututsikazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi se yishwe n'abo mu muryango we azira kuba yarashatse Umututsikazi.

Yabivuze ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho insanganyamatsiko igira iti 'Igihango cy'Urungano'.

Iki gikorwa cyabereye mu Ntara y'Amajyepfo muri Gymnase y'Akarere ka Gisagara ahari hateraniye urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu.

Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Uwacu Julienne usigaye ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu (Minubumwe), yatanze ubuhamya kuri uru rubyiruko.

Uyu mubyeyi akaba yavuze ko ababyeyi be bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo se atari mu bahigwaga, gusa ngo yazize kuba yarashatse Umututsikazi ndetse abagize uruhare mu rupfu rwe ni abandimwe be.

Ati 'Papa yari umuhutu [muri ubwo bwoko] ariko yishwe ngo kuko yashatse Umututsikazi, bamwe mu bagize uruhare mu gutegura urupfu cyangwa mu kuzana abishi b'ababyeyi banjye, harimo n'abavukana ku ruhande rumwe na Papa."

Jenoside yabaye Julienne afite imyaka 13, gusa ngo Nyirasenge yanze kubafata ngo atazajya aho musaza we yagiye, ngo iyo aza kubumvira ntashake Umututsikazi ntacyo aba yabaye.

Ati "Masenge uvukana na Papa yaratwanze, aravuga ngo 'iyo musaza we aza kumva impanuro yahawe ntakomeze kwizirika ku mututsikazi ntaba apfuye. Ntashaka na we kwishyiraho abo bana ngo ejo atazabazira'.

Yashimiye ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho mu minsi 100 gusa inzirakarengane zarenga miliyoni zari zimaze kwicwa, avuga ko kuba baraje bafite umutima wo kubaka igihugu kandi cy'Abanyarwanda bose ari cyo kijeje u Rwanda ku iterambere rugezeho.

Ni umuhango witabiriwe na Madame Jeannette Kagame
Hari hakoraniye urubyiruko rusaga 1000
Uwacu Julienne yavuze ko se yazize gushaka Umututsikazi



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/uwacu-julienne-wabaye-minisitiri-wa-siporo-yavuze-uko-se-yishwe-n-abe-azira-kuba-yarashatse-umututsikazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)