Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023, Andy Bumuntu ukunzwe muri muzika nyarwanda, yesheje umuhigo yahize ari kumwe na Yvan Buravan akiriho, wo kwitabira siporo yo gusiganwa ku maguru.
Ni umuhigo aba bahanzi bombi bahize ku wa 4 Gicurasi 2022 biyemeza guhana umukoro wo kujya bakora imirimo imwe ni imwe isaba imbaraga nyinshi, bagamije gukora siporo.
Icyo gihe Yvan Buravan yahisemo kujya muri Gym, mu gihe Andy Bumuntu we yahisemo kujya yitabira siporo yo gusiganwa ku maguru.
Kuri uyu wa 11 Kamena 2023 nibwo Andy Bumuntu yesheje uyu muhigo asoza isiganwa rya Kigali International Peace Marathon 2023, mu gice cya Half-Marathon mu ntera y'ibilometero 21, akoresha 1h59'.
Andy Bumuntu yitabiriye iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 18 yambaye umwambaro w'icyatsi wanditseho YB (Yvan Buravan) mu mugongo, mu gushimangira igihango yagiranye na mugenzi we.
Ni umuhigo uyu muhanzi agezeho nyuma y'amezi 10 Yvan Buravan yitabye Imana, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yivurizaga kanseri (Pancreatic Cancer).
Andy Bumuntu yari amaze igihe akarishya imyitozo ngo arebe ko yazitwara neza akegukana umudali muri iri siganwa, gusa ntibyamukundiye.
Umunya-Kenya Kennedy Kipyeko wabaye uwa mbere muri iki cyiciro cya Half Marathon, asize Andy Bumuntu iminota 56.
Uyu mwaka iri siganwa ryihariwe n'abanya-Kenya dore muri cyiciro cya Full Marathon cyegukanwe na George Onyancha, ndetse imyaka 10 ishize yihariwe na bagenzi be bakomoka muri Kenya gusa.
Uyu mwaka abantu 8526 bo mu bihugu 48 ni bo biyandikishije muri Kigali International Peace Marathon 2023 basiganwa mu byiciro bitatu.