Uyu we ni karaha butakataka: APR FC imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane w'umunyamahanga (Amafoto) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC byakomeje kuvugwa cyane ko igiye gusinyisha abakinnyi b'abanyamahanga ubwo yatwaraga igikombe cya shampiyona y'u Rwanda nk'uko byari byaremejwe n'umuyobozi w'icyubahiro wayo.

Hamaze kumenyekana amakuru avuga ko umukinnyi ukomeye cyane hano ku mugabane w'Afurika ukina muri shampiyona y'igihugu cya Malawi mu ikipe ya Nyassa Big Bullets witwa Adepoju Adebare Babatunde ko yamaze kumvikana  n'ikipe ya APR FC.

Uyu musore witwa Babatunde akomoka mu gihugu cya Nigeria akaba afite imyaka 27 y'amavuko kandi ni rutahizamu ukomeye cyane dore ko ari nawe mukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y'igihugu cya Malawi.

Amafoto:



Source : https://yegob.rw/uyu-we-ni-karaha-butakataka-apr-fc-imaze-gusinyisha-umukinnyi-ukomeye-cyane-wumunyahanga-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)