Venant Rutunga woherejwe n'Ubuholandi aregwa ibyaha bya jenoside (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutunga, w'imyaka 73 mu gihe cya jenoside yari akuriye ikigo cya leta cy'ubushakashatsi mu buhinzi cyitwaga ISAR-Rubona, mu majyepfo y'u Rwanda, yahakanye ibyo ashinjwa ko yicishije bamwe mu bakozi yategekaga muri ISAR.

Uyu munsi hagombaga kumva abatangabuhamya babiri bahamagajwe n'urukiko nyuma y'uko uregwa abonye kuri YouTube ibyo batangaje mu muhango wo kwibuka i Rubona akavuga ko byamurengera muri uru rubanza.

Uwumviswe uyu munsi, urukiko rwemeje ko yumvwa arindiwe umutekano nk'uko yabisabye, gusa ibi ntibyanyuze uruhande rw'uregwa rwavuze ko n'ubundi asanzwe azwi kuko ibyo yavuze byari kumugaragaro kandi biri kuri Internet.

Urukiko rwanzuye ko avuga umwirondoro we uhishwe kuko ngo kuba yaratanze amakuru ahantu runaka bitavuze ko yatanze ubuhamya mu rukiko, bityo rumuha izina rya RUT10.

Uwatanza ubuhamya n' iki azi kuri Rutunga?
Uyu mutangabuhamya wumvikanaga ijwi gusa yavuze ko muri jenoside yahungiye muri ISAR-Rubona inshuro zitandukanye akajya ahava akongera akahagaruka, kuko musaza we yari umukozi muri ISAR.

RUT10 yavuze ko we ubwe atigeze amenya Rutunga uretse ibyo yumvanye abandi ko ari we wazanye abajandarume bagombaga gusaka. Ati: 'hari mu mpera z'ukwa kane - hari nijoro jye sinababonye [kuko] naraye mpavuye muri icyo gicuku.'

Yavuze kandi ko yumvise abashumba bavuga ko Rutunga yategetse ko batema ibihuru n'amasaka â€" aho abatutsi bahigwaga bihishaga.

Yavuze ko ku bakozi ba ISAR bishwe icyo gihe abari abayobozi babo ntacyo bakoze mu bushobozi bwabo ngo babakize, kandi ko yumvise ko abakuru ba ISAR bahembye ikimasa abari bamaze kwica umwe mu bakozi ba ISAR.

Undi mutangabuhamya muri iyo video ya YouTube uvuga ko hari ibyiza yumvise kuri Rutunga muri jenoside uyu munsi yahaye urukiko impamvu ko ataboneka.

Uru rubanza ruzasubukurwa tariki 27 z'ugutaha kwa Nyakanga.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/venant-rutunga-woherejwe-n-ubuholandi-aregwa-ibyaha-bya-jenoside-yaburanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)