Vinicius Junior yagizwe Umuyobozi ushinzwe ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta minsi myinshi ishize Vinicius Junior azize uko yavutse agakorerwa irondaruhu ubwo Real Madrid yakinaga na Valencia mu mikino ya shampiyona ya Espagne. 

Abafana ba Valencia yari iri mu rugo baririmbye indirimbo zumvikanamo inkende ndetse n'ibindi bijyanye n'ivanguraruhu barangiza bakabwira Vinicius ko ariwe bari kubibwira 

Uyu mukinnyi yahise arakara ashaka kujya kurwana nabo ariko abakinnyi bagenzi be baramufata.

Nyuma y'umukino Vinicius yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze yandika amagambo akomeye cyane yerekana ko shampiyona ya Espagne yabaye iy'irondaruhu dore ko atari n'ubwa mbere yari abikorewe.

Abantu benshi bakomeye ku Isi bahise batangira kwereka urukundo rudasanzwe uyu mukinnyi, yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ahandi. 

Muri abo bantu hari harimo na Perezida wa FIFA, Giani Infatino, wamugeneye ubutumwa butandukanye ndetse habaho no guhura hagati yabo.

Kuri ubu Giani Infatino yatangaje ko Vinicius Junior ariwe ugiye kuyobora itsinda ry'abakinnyi bazajya bashyiraho ibihano ndetse bagafata n'imyanzuro mu gihe habayeho ivanguraruhu muri ruhago. 

Usibye ibyo kandi uyu mugabo uyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) yavuze ko ubu bagiye kurwana cyane n'ikibazo cy'ivanguraruhu mu buryo bukomeye dore ko noneho iki gikorwa nikizajya kigaragara umukino ugomba kuzajya uhita uhagarikwa.

Ubwo Vinicius Junior yakorerwaga irondaruhu ku mukino wa Valencia


Ku munsi w'ejo Vinicius Junior ari kumwe na Giani Infatino amaze kumugira Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya ivanguraruhu muri ruhago




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130668/vinicius-junior-yagizwe-umuyobozi-ushinzwe-kurwanya-ivanguraruhu-ku-isi-130668.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)