Wa mwana wafotowe y'igira ku matara yo ku muhanda yakorewe igikorwa cy'urukundo ubu akamwenyu ni kose ku maso he(AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wa mwana wafotowe y'igira ku matara yo ku muhanda yakorewe igikorwa cy'urukundo ubu akamwenyu ni kose ku maso he(AMAFOTO)

Ni inkuru y'umwana w'mukobwa twari twabagejejeho wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama aho uyu mwana yanyuzweho ari kwigira ku matara yo ku muhanda aho yavugaga ko iwabo nta muriri bagira.

Gusa uyu mwana yaje gukorerwa igikorwa cy'urukundo nababibonye kuko ubuvugizi bwakozwe bwagize akamaro.

Ababonye ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bubakoze ku mutima, benshi batekereza uko bamugeraho ngo bamufashe.

Mu bagaragaje ubushake bwo kumufasha harimo n'Ikigo gitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire cyahise gishyira amashanyarazi iwabo mu rugo ndetse kimugenera n'ibindi bikoresho by'ishuri.

Uwo mukobwa witwa Yvette yashimiye abamufashije, agasanga ari amahirwe abonye azamufasha kwiga neza no kugera ku nzozi afite zo kuzaba umusirikare.

Iyi ni imwe mu mafoto yatumye Yvette akorerwa ubuvugizi.



Source : https://yegob.rw/wa-mwana-wafotowe-yigira-ku-matara-yo-ku-muhanda-yakorewe-igikorwa-cyurukundo-ubu-akamwenyu-ni-kose-ku-maso-heamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)