Byabaye kimomo ko Diamond Platnumz yateye inda Zuchu ndetse ko bari hafi yo gutanga igikoma.
Inshuti ya hafi ya Diamond Platinumz yemeje ko Zuchu atwite inda y'imvutsi.
Umunyamakuru kuri Radio ya WASAFI yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ubwo yemezaga ko Zuchu atwite.
Uyu yavuze ko Zuchu atwitiye Diamond Platnumz.
Juma Lokole aganira na kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Tanzania, yeruye avuga ko Zuchu atwitiye Diamond Platinumz ndetse avuga ko aba bombi bari mu rukundo kandi ko bameranye neza cyane.
Uyu mugabo yemeje ko urukundo rwabo rumeze neza ndetse avuga ko igihe cyose Zuchu abari kwa Diamond Platinumz munzu ye.