Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu wakundanyeho n'umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko hari igihe cyageze yumva ya kwiyahura kubera ubwamamare.
Uyu mukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, ahamya ko Isi y'imyidagaduro yamubanye umubirizi kuva 2006 yakwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Tanzania 2006.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi yabanye n'umutwaro utoroshye wo kuba icyamamare kuko ubuzima bwatangiye kujya ku ka rubanda, ibintu bibi bikaba ari byo avugwaho gusa.
Ati 'Kuva 2006 kugeza uyu munsi mpora ku gitutu. Ibintu bibi byinshi bihora bimvugwaho na bike byiza n'ibyo nagezeho. Abantu benshi bazi ko ndi umunyantege nke ariko babaye bari mu mwanya ndimo, bakabaye barapfuye kera.'
Wema yakomeje avuga ko kubera icyo gitutu yabayemo, ibintu bibi bimuvugwaho yageze igihe atekereza no kuba yakwiyambura ubuzima.
Ati 'Hari igihe cyageze numva nafata imyanzuro mibi irimo no kwiyambura ubuzima, ariko ku rundi ruhande nkumva ijwi ririmo rimpa gasopo rimbuza kubikora.'
Ni umukobwa wanyuze muri byinshi nk'uko yagiye abigarukaho mu bihe byashize harimo gukuramo inda 2 z'uwari umukunzi we n'umukinnyi wa filime witabye Imana, Steven Kanumba.
Yigeze kugaruka no ku buryo igihe yari mu rukundo na Diamond uyu muhanzi yajyaga amuhohotera, akumukubita rimwe yigeze no kumutera uruguma ariko akaba atamurega kubera ko yumvaga amukunze.
Ubu uyu mukobwa ari mu rukundo n'umuhanzi wo muri Tanzania, Whozu bamaze umwaka urenga bakundana.
Source : http://isimbi.rw/isimbi-tv/article/wema-sepetu-wakundanye-na-diamond-yavuze-uko-yari-agiye-kwiyahura