Yahawe impamba! Kigingi yatembagaje abarimo i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'umwana umwe, niwe wari umunyarwenya Mukuru muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023 kuri Mundi Center, kitabiriwe n'abarimo Caoch Gael washinze 1:55Am, umuhanzi Ross Kana wakoranye indirimbo 'Fou de toi' na Element na Bruce Melodie;

Sandrine Isheja Butera n'umugabo we Kagame Peter, Rusine Patrick, Andy Bumuntu, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minubumwe, Aimable Twahirwa, Keila Ruzindana wegukanye ikamba ry'umuco 'Miss Heritage' muri Miss Rwanda 2022, umukinnyi wa filime Nyambo, umuhanzi Niyo Bosco n'abandi.

Kigingi yataramiye i Kigali, nyuma y'uko mu Ukuboza 2022, atanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Convention Center.

Asanzwe ari umwe mu banyarwenya Mpuzamahanga b'abahanga, bakunze gutumirwa kenshi gutaramira i Kigali, ndetse mu Rwanda ahafite umuryango. Biri no mu byamufashije kurushinga n'umunyarwandakazi Marina baherutse kubyarana imfura.

Ku rubyiniro yabanjirijwe n'abanyarwenya bakizamuka barimo Hubert wateye urwenya ku kuntu muri iki gihe abantu bashinga amatsinda ya WhatsApp bitewe n'ibyo bahuriyeho cyangwa se baziranyeho.

Kadudu atera urwenya ku kuntu abantu bafitanye isano n'inka, Rumi yitsa ku kuntu Sandrine Isheja yamubujije amahirwe yo gukomeza mu irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi n'aho Muneza Lambert agaragaza impamvu zatumye Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu atacyumvikana mu muziki.

Umunyarwenya Muhinde we yitaye cyane ku kuntu kuba ari mugufi bimugiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi n'aho Dudu agaruka ku kuntu abahanzi baririmba ibintu batabarimo. Atanga urugero ku ndirimbo za Andy Bumuntu.

Iki gitaramo cyanagaragayemo umunyarwenya Ballet wo mu Burundi, wibanze cyane ku kuntu umuryango we watunguwe n'ukuntu yagiye gutaramira mu Bufaransa ntafate icyemezo cyo gutorokerayo, ahubwo akaguruka mu Burundi.


Michael Sengazi ni we wakiriye ku rubyiniro Kigingi

Umunyarwenya Michael Sengazi uherutse mu nama yahurije abasizi mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, niwe wahawe umwanya wo kwakira mugenzi we Kigingi ku rubyiniro.

Mbere yo kumwakira, Michael yabanje kugaruka ku kuntu Abarundi bataramenya gukoresha 'Feux Rouge' zo mu mahanda, anagaruka ku bavandimwe be banywaga cyane manyinya.

Ageze ku rubyiniro, Kigingi yavuze ko gutaramira muri Gen-Z Comedy ari kimwe mu bintu yifuzaga. Ati 'Nashakaga iyi 'Public' nyuma y'igihe kinini ndahagaze. Ndanezerewe kuza i Kigali, ndashima cyane Fally Merci wantumiye. Mwikomere amashyi murasa neza.'

Kigingi yifashishaga amagambo n'indoro byatumaga buri wese atamukuraho ijisho. Yabanje kwitsa cyane ku kuntu abarundi bakunda Andy Bumuntu ku buryo, hari bamwe bakunze kumusaba ko yazabafasha guhura nawe.

Uyu mugabo yanavuze ko bishimishije ku kuba ibi bitaramo byitabirwa n'urubyiruko, kuko uretse kugorora imbavu, binatanga amasomo y'andi y'ubuzima.

Ageze ku rugo rwe byabaye ibindi bindi! Yavuze ko hari ubuzima yari abayemo nk'abandi basore mbere y'uko yiyemeza kurushinga, n'ubuzima yabayemo akigera mu rugo n'umufasha we Marina.

Asobanura ko ubu buzima butandukanye, kuko yatangiye kubibona ku munsi wa mbere ubwo umugore yaryamaga mu gituza cye. 

Ati 'Ibyo tubona muri filime bitandukanye n'ibyo mu buzima busanzwe…' Yavuze ko yaheze umwuka, ku buryo atabashaga kuvuga neza nk'uko bikwiye.

Igihe cyo kubyara! Yavuze ko umunsi umugore we yabyariyeho imfura atajya abasha kuwusobanura, kuko yagejeje umugore kwa muganga hanyuma agatongira kwitabwaho n'abaganga.

Ngo ubwo yari hanze, yumvaga muganga avugana n'umugore we ariko atumva neza icyo bari kuvugana, arabyara hanyuma ahabwa uburenganzira bwo kujya kureba umwana we. Agezeyo 'nasanze ari umwana mwiza cyane'.

Uyu munyarwenya yavuze ko atungurwa n'abantu bo mu miryango kenshi usanga bajya kureba umwana, hanyuma bamwe bakavugira mu matamata bati 'Ariko buriya uriya mwana arasa nande? Ni uwe'?

Yavuze ko ibyo anyuramo, bibaho no mu yindi miryango, aho usanga hari abashidikanya ku mwana wabyaye.

Uyu mugabo yagiye asezera ubundi akibuka zimwe mu ngingo atagarutseho. Hari nk'aho yateye urwenya ku kuntu yigeze gusinda akabona umukobwa aryamye mu gitanda cye, aho yigeze gufungwa akarara muri gereza, inkuru z'uburyo Perezida Macron w'u Bufaransa yakubiswe urushyi n'ibindi binyuranye byatembagaje abantu.

Yahawe amafaranga ananirwa kuyabara! Kigingi yasaruye amafaranga menshi muri iki gitaramo, kuko buri uko yateraga urwenya yabonaga abantu bamuha amafaranga, bigera n'aho avuga ko bimutunguye kubona akora igitaramo agahabwa amafaranga n'abafana.

Yavuze ko mu bindi bitaramo asanzwe akorera mu Burundi, abantu baba bashishikajwe no kubona asoza kubataramira ariko 'i Kigali umuntu arabataramira mukamuha n'amafaranga?'

Yahawe amafaranga n'abarimo umunyarwenya Joshua, ndetse Coach Gael yamutumyeho Murumuna we Kenny 'n'ubwo ibyo yamubwiye atigeze abivuga'.

Kigingi yavuze ko amafaranga yo mu Rwanda afite agaciro kanini kurusha ayo mu Burundi, ku buryo nagera ku mupaka azavungisha agahabwa menshi.

Muri iki gitaramo kandi, Andy Bumuntu yaganirije urubyiruko, avuga impamvu yatumye yitabiriye isiganwa Kigali International Peace Marathon yasojwe ku Cyumweru gishize. Avuga ko ari umuhigo yari yaragiranye na Yvan Buravan.

Yanagarutse ku kuntu ahuza akazi k'itangazamakuru, umuziki n'ibindi bikorwa. Uyu musore, avuga ko ubuzima ari nk'ibumba, bityo buri wese agomba kubumba ubuzima bwe uko abushaka. 

Kigingi yongeye gutamira i Kigali nyuma y'umwaka umwe 

Kigingi yavuze ko yari amaze igihe ashaka gususurutsa abitabira Gen-Z Comedy 

Kigingi yagarutse ku ngingo zirimo uko yahuye n'umukunzi we Marina kugeza bibarutse imfura

 

Kigingi yavuze ko yari afite amatsiko y'ibiganiro umugore we yaganiraga na Muganga ubwo yari agiye kubyara 

Kenny [Murumuna wa Coach Gael] yagejeje ubutumwa kuri Kigingi yari ahawe 

Coach Gael aganira n'umuhanzi Ross Kana ari gufasha muri iki gihe



 

Kigingi yabwiwe ko Keila Ruzindana ari Miss hanyuma amusaba ko babyinana 

Kigingi yashimye Fally Merci wamufashije kongera gutamira i Kigali

 

Umunyamuziki akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Niyo Bosco witegura gusohora album ye ya mbere yari muri iki gitaramo cy'urwenya Â Ã‚ Ã‚ 

Umunyarwenya Rusine Patrick yagarutsweho cyane muri iki gitaramo, cyane cyane ku buhanga bwe mu gukina yisanisha n'umusizi  

Isheja Sandrine n'umugabo we Kagame bagarutsweho muri iki gitaramo- Hari nk'aho Kigingi yabajije Sandrine ati 'Uyu mugabo mwahuye gute? 


Ross Kana, umuhanzi watangiye gufashwa na 1:55 Am ibarizwamo Bruce Melodie 

Coach Gael washinze 1:55 Am ari kumwe na Kabanda Jean de Dieu washinze Isibo Tv


Byari ibitwenge gusa! Promesse Kamanda ari kumwe na Keila Ruzindana wabaye Miss Heritage 2022
Umukinnyi wa filime Nyambo Jessica ugezweho muri iki gihe muri filime 'The Message'

Umunyarwenya Muhinde amaze kwiharira Gen-Z Comedy- Indeshyo ye ayigarukaho, abantu bagatembagara 



Kigingi yafashe umwanya wo kubara amafaranga yahawe muri iki gitaramo, avuga ko byamutunguye

Umunyarwenya Ballet yavuze ko umuryango we ukigowe no kwiyumvisha uburyo yagiye mu Bufaransa akagaruka 

Keila Ruzindana wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2022 

Umunyarwenya Dudu yibajije impamvu hari abahanzi baririmba urukundo kandi batarurimo cyangwa se batanabiteganya vuba 

Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minubumwe, Aimable Twahirwa aganira na Kagame Peter, umugabo wa Isheja Sandrine 

Umunyarwenya Admin Seka yagarutse ku kuntu ibintu byose birimo ijambo 'Super' biba birenze, ariko abanyarwanda bakaba bagishidikanya kuri 'Super Manager' 

Abarimo Isheja Sandrine bahawe impano ya 'Chocolate' nyuma y'uko bari bahawe utuntu bambaye ku maboko twanditseho 'Uri mwiza'

 

Andy Bumuntu yagarutse ku rugendo rwe rw'umuziki n'impamvu yitabiriye Kigali International Peace Maranthon

Fally Merci yavuze ko ibi bitaramo bigamije guseka no gufasha urubyiruko kugira ibyo bigira kuri bamwe mu bantu babitumirwamo 

Michael Sengazi yahawe kwakira Kigingi abanza gutembagaza abantu mu ngingo zinyuranye yari yateguye 


Kabanda Jean de Dieu washinze Isibo Tv aganira na Fally Merci





















Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramocy'urwenya

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130683/yahawe-impamba-kigingi-yatembagaje-abarimo-ibyamamare-yitsa-ku-rugendo-rwagejeje-ku-mfura--130683.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)