Umukinnyi ukomeye cyane hano mu Rwanda ukinira ikipe ya Rayon Sports yaraye yanditse amateka nyuma yo guhesha igikombe cy'Amahoro iyi kipe.
Ngendahimana Eric ukinira ikipe ya Rayon Sports yaraye atsinze igitego ikipe ya APR FC cyatumye Murera yegukana igikombe cy'Amahoro yari imaze imyaka igera kuri itandatu yose icyumva mu matangazo.
Uyu mukinnyi mu mwaka wa 2015 yahesheje ikipe ya Police FC igikombe cy'Amahoro atsinze ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa nonone yongeye kubisubiramo ayihoza amarira atsinda ikipe ya APR FC igitego kimwe rukumbi cyatumye abakunzi ba Murera bararana ibyishimo bidasanzwe.