Umukinnyi wa mbere ku Isi nk'uko amateka abigaragaza Lionel Messi yatangaje impamvu ikomeye yanze kwerekeza muri Saudi Arabia kandi yarahabwaga akavagari k'amafaranga.
Lionel Messi yatangaje ko imyaka ibiri ishize atari yishimye kandi ko ibi byagize ingaruka zikomeye ku muryango we. Uyu mugabo avuga ko yari akeneye kujya kuruhande akita ku muryango we mu buryo bukwiye kubera ko bamaze iminsi batishimiye ubuzima babayemo.
Rutahizamu w'umunya Argentina Lionel Messi yakomeje agira ati:' Iyo mba nshaka gukurikira amafaranga nari kwerekeza muri Saudi Arabia'.
Uyu mugabo w'umunyabigwi yatangaje ko mu makipe yose yo ku mugabane w'i Burayi yifuzaga cyane kujya mu ikipe ya FC Barcelona gusa ngo byari bigoranye niyo mpamvu aterekeje muri iyi kipe y'ubukombe mu mateka ye muri ruhago gusa yijeje abakunzi b'iyi kipe ko mu gihe kiri mbere azagaruka i Barcelona.
Uyu mukinnyi yatangaje ko azagaruka muri FC Barcelona mu ikipe y'umutima we akaba yatangaje ibi byose ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Sport cy'i Catalunha.