Yari afite imyanya y'ibanga ibiri! Umugore wari ufite amaguru ane n'imyanya y'ibanga ibiri, akomeje gutangaza abatari bake (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wari ufite amaguru ane n'imyanya y'ibanga ibiri, akomeje gutangaza abatari bake.

Isi yatunze umugore utangaje kugeza na nubu aho ari umugore wari ufite ibitsina bibiri ndetse n'amaguru ane.

Ni muri Leta Zunze Ubumwe z'America ku wa 12 Gicurasi, umwaka 1868, havutse umwana w'umukobwa watangaje abatuye isi.

Ku mazina ye yiswe ni Josephine Myrtle Corbin wavutse afite amaguru ane n'imyanya y'ibanga ibiri.

Ingingo ze zose zarakoraga gusa we yatangaje ko yagorwaga no kugenda.

Amaguru ane, abiri niyo yifashishaga agenda mu gihe andi yabaga anagana hagati yayo yabaga ari gukora igikorwa cyo kugenda.

Josephine Myrtle Corbin yaje kurongorwa na James Clinton Bicknell ubwo yari afite imyaka 19.

Aba bombi bubatse umuryango udasanzwe dore ko Josephine Myrtle Corbin yaje kubyara abana bagera kuri batanu. Abakobwa bane n'umuhungu umwe.

Josephine Myrtle Corbin yitabye Imana ku wa 6 Gicurasi 1928 mbere y'iminsi itandatu ngo agire isabukuru y'amavuko kuko yavukaga ku wa 12.

AMAFOTO



Source : https://yegob.rw/yari-afite-imyanya-yibanga-ibiri-umugore-wari-ufite-amaguru-ane-nimyanya-yibanga-ibiri-akomeje-gutangaza-abatari-bake-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)