Yari inshuti ya bose! Benshi bashenguwe n'inkuru y'inshamugongo y'uko umutoza Coka yitabye Imana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi bashenguwe n'inkuru y'inshamugongo y'uko umutoza Coka yitabye Imana.

Nyuma yo kumva inkuru y'akababaro ivuga urupfu rw'umutoza Nduhirabandi Abdoul-Karim uzwi nka Coka, abakinnyi batandukanye, abanyamakuru n'abatoza bagaragaje agahinda batewe n'uru rupfu.

Abakinnyi barimo Bizimana Djihadi, Hakizimana Muhadjiri, Haruna Niyonzima, n'abatoza batandukanye, babicishije ku rukuta rwa WhatsApp (Status), bifurije iruhuko ridashira nyakwigendera Coka.

Abandi bari bamuzi bagiye bamwifuriza iruhuko ridashira binyuze mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Coka yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'igicamunsi azize uburwayi.



Source : https://yegob.rw/yari-inshuti-ya-bose-benshi-bashenguwe-ninkuru-yinshamugongo-yuko-umutoza-coka-yitabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)