Yari umujura – ibintu 10 bitangaje kuri Zlatan wiyitaga Imana wasezeye ruhago mu marira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amarira ashoka, tariki ya 4 Kamena 2023 rutahizamu ukomoka muri Sweden wakiniraga AC Milan mu Butaliyani yasezeye umupira w'amaguru burundu, hari mbere y'umukino batsinzemo Verona 3-1.

Uyu rutahuzamu w'imyaka 41 yakiniye amakipe atandukanye akaba yasoreje muri AC Milan yakiniye imikino 125 ayitsindira ibitego 76.

Yasezeye mu marira

Muri 2016 nyuma y'igikombe cya Euro, uyu rutahizamu wa Sweden yatangaje ko asezeye mu ikipe y'igihugu ya Sweden, muri 2021 yakuyigarukamo. Yayiyikiniye imikino 122 ayitsindira ibitego 62.

Icyo gihe avuga kuri ubu butumire bw'ikipe y'igihugu, Zlatan Ibrahimovic, yifashishije urukuta rwa Twitter yagize ati'kugaruka kw'Imana muri Svensk Fotboll(ikipe y'igihugu ya Sweden)'

Ibrahimovic yongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka 5 yari amaze asezeye

Zlatan ni umwe mu bakinnyi batangaje Isi yagize akenshi bitewe n'ibyo agenda atangaza cyangwa se imibireho ye.

Tugiye kurebera hamwe ibintu 10 bitangaje kuri uyu mukinnyi ukwiye kumenya, yaba ku buzima bwe cyangwa ibisubizo yagiye asubiza itangazamakuru.

10. Mu bwana bwe yari umujura

Zlatan Ibrahimovic mu bwana bwe igihe kinini yakimaraga kuri sitasiyo ya polisi muri Sweden, mu myaka yatambutse yatangaje ko muri iyo myaka y'ubuto bwe yari azwi nk'umujura w'amagare.

Uretse ibi kandi iyo usomye ibimwerekeyeho usanga yarajyaga anamena ama super market akoresheje amatafari.

9. Umukinnyi w'ibihe byose kuri we

Bitewe n'uburyo ateye, benshi bamufata nk'uwiyemera, bazi ko Zlatan Ibrahimovic ashobora kuvuga ko ari we mukinnyi mwiza ku Isi, ariko kuri we umukinnyi yemera ni umunya-Brazil, Ronaldo.

8. Yari afite amahirwe yo gukinira ibindi bihugu 2

Uretse kuba yaravukiye muri Sweden, Zlatan ababyeyi be babaye impunzi mu bihugu bya Croatia na Bosnia-Herzegovina, nabyo yari afite amahirwe yo kubikinira. Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Sweden muri 2001.

7. Zlatan ni ijambo riri mu nkoranyamagambo(dictionary)

Twese tuzi hashtag ya #daretozlatan yakwirakwiye kuri Twitter mu myaka yatambutse, ariko se uzi ko interuro 'to Zlatan' iri mu nkoranyamagambo yo muri Sweden? Bisobanuye gukora ikintu n'impano yo hejuru.

Bimwe mu bisubizo bitangaje yasubije itangazamakuru

6.Ubwo Raphael Van der Vaart yamushinjaga kumukinira nabi kuko yari yamuvunnye, Ibrahimovic yagize ati' Sinakuvunnye ku bushake, ni impanuka nagize niwongera kunshinja ibyo binyoma noneho nzavuna amaguru ya we yose kandi icyo gihe nzabikora mbishaka.'

5. Nyuma y'uko igihugu cye cya Sweden kibuze itike y'igikombe cy'Isi cya 2014, yatangaje ko igikombe cy'isi kitarimo Zlatan nta rushanwa rikirimo.

Yagize ati'ikintu kimwe kandi cy'ukuri ni uko igikombe cy'Isi ntarimo, nta kintu na kimwe waba ukirebamo.'

4. Mu mwaka w'imikino wa 1999-2000 Arsene Wenger yasabye Zlatan kuza gukora igeragezwa mu ikipe Arsenal arabyanga, itangazamakuru rimubajije impamvu yabyanze yagize ati'Arsene Wenger yansabye kuza gukora igeragezwa muri Arsenal ubwo nari mfite imyaka 17 ariko ndamwangira mubwira ko Zlatan atajya ageragezwa.'

3. Ubwo yendaga kuva muri PSG, yabajijwe ikintu cyatuma aguma mu ikipe ya Paris Saint Germain yavuze ko kereka bakuyeho umunara muremure ubarizwa mu mujyi wa Paris bakawusimbuza ishusho ye.

Yagize ati'Sintekereza ko basimbuza umunara wa Eiffel ishusho yanjye, n'abayobozi b'ikipe ntibabikora gusa babikoze nahaguma.'

Yasabye ko kugira ngo agume muri PSG umunara wa Eiffel usimbuzwa ishusho ye

2. Abajijwe imyanya ashobora gukina mu kibuga yavuze ko afite ubushobozi bwo gukina imyanya yose uko ari 11.

Yagize ati'Njyewe imyanya yose uko ari 11 mfite ubushobozi bwo kuba nayikinamo kuko umukinnyi yakina aho ariho hose.'

1. Ubwo Zlatan Ibrahimovic yabazwaga imyaka ye yagize ati"Ndi nk'inzoga ya Wine, uko nshaje ni byo bituma nitwara neza nka kundwa na benshi.'

Yakiniraga AC Milan mu Butaliyani



Source : http://isimbi.rw/siporo/yari-umujura-ibintu-10-bitangaje-kuri-zlatan-wiyitaga-imana-wasezeye-ruhago-mu-marira

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)