Yari umukinnyi wa ruhago, kwitwa umuhungu biramushimisha - Byinshi kuri Umutesiwase warikoroje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu mpera z'icyumweru gishize, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, Umutesiwase Magnifique yari yihariye imbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye, ibintu avuga ko bimushimisha.

Magnifique, umukobwa w'imyaka 19 bigora benshi kwemera ko ari umukobwa bitewe n'imiterere ye.

Avuga ko ari mushya mu mukino wo gusiganwa ku maguru kuko we yakinaga umupira w'amaguru, yakiniye Kamonyi WFC.

Ati "Nakinaga umupira w'amaguru, noneho umutoza Bosco ni umuntu tubana umunsi ku munsi arandeba arambwira ngo Magnifique washaka byibuze icyiciro kimwe wiyumvamo ukaza ukakinkinira? Naramubwiye nti nta kibazo, narabikoze nibwo mwambonye hariya i Huye mu marushanwa y'amashuri (interscolaire), nakinnye mu byiciro 3 ndetse hose ntwara imidali ya mbere. "

Nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa y'amashuri, yabonye ko umukino wo gusiganwa ari umukino arimo yiyumvamo, asaba umutoza we kutazamusiga muri shampiyona niko kuyijyamo.

Yakomeje avuga ko kuba yitwa umuhungu nta kintu bizamuhungabanyaho yabimenyereye ahubwo bisigaye bimutera imbaraga.

Ati "Ibyo narabimenyereye cyane no mu mupira w'amaguru byaravugwaga, biravugwa nta nubwo nzabihagarika, nta bushobozi mfite bwo kubihagarika ariko ibyo bintu bintera imbaraga, iyo numvise ngo nsa n'abahungu, mfite imiterere nk'iy'abahungu, niba bavuga ngo nteye nk'abahungu kandi iriya mikino yo kwiruka kera baravugaga ngo ni iy'abahangu, ngomba iyi miterere kuyibyaza umusaruro."

Avuga ko intego afite ari ugukora cyane maze akazahagararira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Muri shampiyona y'igihugu yabaye mu mpera z'icyumweru gishize, Umutoniwase Magnifique yasiganwe mu byiciro 3, 200, 400 na 800 hose aba uwa mbere.

Benshi bibeshya ko ari umuhungu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yari-umukinnyi-wa-ruhago-kwitwa-umuhungu-biramushimisha-byinshi-kuri-umutesiwase-warikoroje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)