- Yakiriye agakiza mu 2003, yitaba Imana mu 2023
- Inyigisho yatumye yamamara yayitanze muri Boneza 4 Jesus i Rutsiro
- Inyigisho ye ya nyuma yayitanze muri Run 4 Jesus i Bugesera
- Urugo rwe rwabagamo abantu 23 bavuye mu biyobyabwenge
- Urupfu rwe rwashavuje Abaminisitiri, Ibyamamare, aba Apotre n'abana bo ku muhanda
Pastor Théogène Niyonshuti wakoreraga umurimo w'Imana mu Itorero rya ADEPR Kamuhoza Paruwase ya Muhima mu Rurembo rwa Kigali, wari inshuti ikomeye y'urubyiruko, yitabye Imana tariki 22 Kamena 2023, azize impanuka yabereye i Kabale mu gihugu cya Uganda.
Urupfu rwe rwababaje benshi barimo abazwi cyane nka Rev. Isaie Ndayizeye Umushumba Mukuru wa ADEPR; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana; Minisitiri w'Urubyiruka, Dr. Utumatwishima; King James, Anita Pendo, Junior Giti, Apostle Dr. Paul Gitwaza, Aline Gahongayire, Clapton Kibonge, Egidie Bibio, Jehovah Jireh choir, n'abandi.
Pastor Théogène yitabye Imana ahagana Saa Kumi z'urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, aguye mu mpanuka y'imodoka yatewe na 'Bus' yagonganye n'imodoka nto yahitanye abana batatu, yabereye mu birometero 4 uvuye i Kabale mu gihugu cya Uganda.
Bus yavaga i Kigali yerekeza i Kampala naho imodoka Pastor Théogène Niyonshuti yarimo yavaga i Kampala yerekeza i Kigali. NTV yo muri Uganda, yatangaje ko umwe mu bari kumwe mu modoka na Pastor Théogène yarokotse iyi mpanuka, ajyanwa ku bitaro bya Kabale Regional Hospital.
Pastor Théogène w'imyaka 40 yasize umugore (Umunyana Assia) n'abana bane; abakobwa babiri n'abahungu babiri. Gusa, afite n'abandi bana barenga 22 yareraga yakuye mu muhanda. Yagiye atumirwa kubwiriza ahantu hanyuranye, rimwe na rimwe agatumirwa ari kumwe n'umugore we.
Ubuhamya bwe n'inyigisho ze byakunzwe na benshi by'umwihariko urubyiruko kubera uburyo yabuvugagamo akoresheje amagambo agezweho mu rubyiruko ndetse n'imvugo yumvwa cyane n'abana bo ku muhanda, ibi akaba yarabikoraga mu kubiyegeza kugira ngo abatamike Yesu.
Kuwa 22/09/2019 ni bwo inyaRwanda Tv yashyize hanze inyigisho ya Pastor Theogene ari nayo yatumye benshi bamumenya. Ni inyigish yatangiwe mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza mu giterane cyiswe "Boneza 4 Jesus" cyari cyateguwe na Arise Rwanda Ministries.
Pastor Theogene wari umaze imyaka 20 yakiriye agakiza, yakoreye Imana hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda, akishimirwa cyane kubera ubuhamya bwe butera benshi inkomezi. Abakurikira Youtube baramuzi cyane kuko igihe kinini yabaga arimo kuhatanga ibiganiro n'ubuhamya.
Nyuma y'urupfu rwe havuzwe byinshi yaba iby'ukuri n'ibitari ukuri. Ibi byatumye inyaRwanda iganira n'uwageze i Kabale ahabereye iyi mpanuka aduha ay'imvaho. Uwaduhaye amakuru ni Dominique Habumugisha usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio Ishingiro ikorera mu Karere ka Gicumbi.
Yatangiye ati "Nahageze nka saa 13:00 z'amanywa ku isaha ya Kigali (Kuwa Gatanu). Theogene twari tuziranye bisanzwe kuko ndi umunyamakuru usanzwe akora mu bya Gospel. (..) Ahubwo uwo bari kumwe mu modoka witwa Ntezimana Donath w'umuhanzi ni we nshuti yanjye kuko tunavuka hamwe.
Twahageze dusanga madamu wa Theo we yahageze kare ndetse ari kuri polisi gukora statement. Wabonaga yacitse intege cyane, atabasha kugenda, yagendaga bamurandase ariko kandi akanyuzamo akishyiramo akanyabugabo, akitaba na phone zimwe na zimwe ariko mu ijwi ririmo intege nke.
Ikindi yari afite ibitotsi kuko hari ubwo twasigaranye mu modoka abandi bagiye gushaka ibikoresho byo kwifashisha mu iduka agatotsi karamwiba asinziraho nka 5 minutes.
Abo twahasanze bavugaga ko impanuka yaba yatewe n'uko imodoka Theo yari atwaye (yazaga mu Rwanda), yataye umukono wayo noneho ihita igwa mu yajyaga i Kampala, Nairobi (Simba Coach) yahise iyambara".
Akomeza avuga ko mu modoka yari itwawe na Pastor Theogene harimo abantu 4 ari bo Pastor Theogene wari utwaye, umuhanzi Donath Ntezimana n'abandi bantu 2 (umukobwa n'umuhungu byavuzwe ko bari abafiances). Umukobwa yitwa Devotha Muneza, umuhungu we ntiyamenyekanye.
Aragira ati "Gusa amakuru avuga ko bashobora kuba babaga muri USA bitewe n'ibyangombwa bya Devotha byabashije kuboneka ari byo Driving License (perime) na Permanent Residence bya USA, gusa yari afite ubwenegihugu bwa DRC nk'uko bigaragara muri ibyo byangombwa bye".
Abuvuga ko abo bose bari bari mu modoka imwe, yari itwawe na Pastor Theogene. Ati "Impanuka yahise ihitana abantu 3 bari bari mu modoka yari itwawe na Theogene ari bo: Theogene, Devotha n'uwo musore wundi, naho Donath we ari muri coma ubu tuvugana arwariye mu bitaro bya Kanombe".
Muri Simba Coach (imodoka yogonganye n'iyari itwawe na Theogene), umugore umwe ufite ubwenegihugu bwa Kenya ni we wakomeretse ku kaguru, nawe twasanze ari muri Kabale Regional Referral Hospital ari ho arwariye ategereje ko benewabo yari avuye gusura mu Rwanda bamugeraho".
Yavuze ko umurambo wa Pastor Theogene wahize uzanwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Gatanu, ariko "nta zindi gahunda z'ikiriyo no gushyingura nzi". Amakuru twamenye ni uko ikiriyo kiri kubera mu rugo rwa Nyakwigendera ahitwa Kajevuba urenze Nyacyonga.
Umuramyi Papi Clever yamenyesheje abashaka kujya gutabara umuryango wa nyakwigendera ko yabibafashamo. Yavuze ko nimero y'uwabayobora ari 0788217168. Abifuza gufata mu mugongo umuryango wa Pastor Theogene, basabwe kwifashisha nimero ya Asiya Uwanyana, umugore wa Pastor Theogene.
Tugaruke ku byatangajwe n'uwaduhaye amakuru ku mpanuka yahitanye abantu batatu barimo Pastor Theogene. Habumugisha yavuze ko amakuru yakuye i Kabale ni uko habuze ubutabazi bw'ibanze ubwo impanuka yari imaze kuba. Avuga ko hashize amasaha 7 batarabona ubutabazi.
Ati "Abo twahasanze bavugaga ko habayeho uburangare kuko bivugwa ko bamaze amasaha menshi, arenga 7, munsi y'imodoka babuze ubutabazi ndetse abantu bakaba bakeka ko iyo bahita batabarwa byari kuba byiza".
Yanavuze ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga y'uwo byavuzwe ko ari Pastor Theogene arimo kuvuga ngo 'Kandi ni uku umuntu apfa nyine iyo atinze kubona ubutabazi'. Ati "Iriya video ni igihuha kibi cyane kuko Theo bamukuye mu modoka yashizemo umwuka. Ikindi imodoka barimo ni Carina isanzwe ya Theo y'umutuku".
Yashimiye Leta y'u Rwanda, ati "Ubuyobozi bwite bwa Leta ku ruhande rw'u Rwanda bwatabaye ndetse buradufasha yaba kwinjira no gusohoka muri Uganda. Ku ruhande rwa Leta ku mupaka hari hari FED wa Gicumbi, Parfaite, ASSOC Mbonyi, DPC ndetse n'uhagarariye ingabo na Gatuna border manager. "
Yavuze ko ku ruhande rwa ADEPR, Pastor Theogene yasengeragamo, hari hari Umushumba w'Ururembo rwa Gicumbi, Rev Pasteur Vedaste Habyarimana. Ati "Sinakwibagirwa kuvuga ko uretse Madamu wa Theogene, hari hari abandi basore n'inkumi bavugaga ko baba iwe (bamwe yakuye mu muhanda)".
Mu bandi bageze ahabereye iyi mpanuka, harimo umufasha wa Pastor Theogene, waherekejwe n'abo mu muryango we n'inshuti zawo, inshuti n'abavandimwe ba Donath Ntezimana, Regional muri ADEPR Ururembo rwa Gicumbi, Umupasiteri wo muri ADEPR witwa Sande Emmanuel.
Pastor Theogene wakiriye agakiza mu 2003 yitabye Imana mu mpanuka yabereye i Kampala
Mu butumwa ADEPR yanyujije ku rukuta rwa Twitter, yihanganishije 'umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti, Abanyetorero ADEPR bose, inshuti n'abavandimwe be'.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana yavuze ko Pasiteri Théogène azakomeza kuzirikanwa ku bw'umusanzu we mu kugarurira icyizere urubyiruko.
Minisitiri Musabyimana ati 'Tuzahora twibuka umusanzu wawe mu kugarurira icyizere urubyiruko rufite ibibazo binyuranye. Imana wizeye kandi wakoreye igutuze aheza.'
Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima yanditse kuri konti ya Twitter, avuga ko mu nzira y'ubuzima bwa Pasiteri Théogène Niyonshuti yatambukije 'ubutumwa bwa benshi muri twe, mu buryo twese tutabasha kubikora.'.
Yavuze ko uyu mugabo wari Umukristo wa ADEPR yasomaga ibyanditswe 'mu buryo bworohera abato kubwumva'. Yasabye Imana gukomeza umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti, abo basenganaga, urubyiruko n'abandi bose 'ubutumwa bwe bwafashije'.
Pastor Theogene Niyonshuti yaherukaga kubwiriza mu giterane "In His Dwelling" cya Zion Temple Ntarama mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 5. Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apostle Dr Paul Gutwaza, yagize icyo avuga ku rupfu rwa Pastor Theogene.
Ati "Njye n'umuryango wanjye, hamwe na AWM / ZTCC dutewe umubabaro w'urupfu rw'umukozi w'Imana n'incuti ya benshi Pasitori Theogene. Ruhukira mu mwami imirimo myiza yawe iguherekeze. Ibakozwe 13:36â¦.Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora'.
Theogene ruhuka kuko umaze gukora ibyo Imana yashatse mugihe cyawe. Twihanganishije umugore wa nyakwigendera, abana be, umuryango we n'incuti n'itorero muri ibi bihe bigoye kandi bikomeye muri kunyuramo.
Turabasengera kugirango Imana ibahumurize. Mukomeze muhange amaso Yesu Kristo niwe ubasha kuziba icyuho gitewe no kwitaba Imana kwa Pasteur Theogene. Mugire amahoro".
Pastor Theogene yabwirizaga inkuru mpamo y'uko Yesu agira neza akabatura umuntu mu byaha, kuko mu buhamya bwe bwibadaga ku kuntu yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge, ariko Imana ikaza kumuha agakiza ndetse ikamugira umukozi wayo.Â
Pastor Theogene wari uzwi nka Inzahuke, avuka mu muryango ukomeye kandi ukize cyane. Mu nyigisho ze yakundaga gutebya akavuga ko akiri umwana yanywaga igikoma barimo kumuririmbira, mu kumvikabisha ko ntacyo yari abuze mu bwana bwe.Â
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamutwaye umuryango we, atangira kubaho nabi cyane ari nabwo yaje kwisanga mu buzima bwo kumuhanda. Ubu buzima bubi bwamuteye kujya mu biyobyabwnge yibwira ko ari ho yahabonera amahoro, ariko arayabura.Â
Mu 2003 yaje kwakira agakiza yiyegurira Yesu Kristo. Kuva icyo gihe kugeza ku munsi we wa nyuma, yari umukozi w'Imana utangirwa ubuhamya bwiza. Ashimirwa cyane igikorwa cy'ubutwari yakoze cyo gukura ku muhanda abarenga 20 basangiraga ibiyobyabwenge, akabagira abana mu muryango we.
Pastor Theogene yasigiye agahinda kenshi abarokore n'abanyarwanda bose muri rusange
Agace kabereyemo impanuka yahitanye abarimo Pastor Theogene
Imodoka yari itwawe na Pastor Theogene yarashwanyaguritse cyane
Iyi mpanuka yabereye muri Uganda i Kabale, iyi kwasiteri niyo yagonganye n'imodoka ya Theogene
INYIGISHO YA MBERE YATUMYE THEOGENE YAMAMARA YAYITANGIYE I RUTSIRO MU 2023 MURI BONEZA FOR JESUS
INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE NIYONSHUTI YATANGIYE I BUGESERA MURI RUN 4 JESUS