Zari Hassan yahishuye ko umugabo we afite umwana, avuga icyo amwifuzaho gikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwekazi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan uheruka gushakana na Shakib Lutaaya yamushimagije ku munsi w'ababyeyi b'abagabo.

Uyu munsi wabaye tariki ya 18 Kamena, nibwo Zari Hassan yahishuye ko uyu mugabo we afite umwana ndetse na we yifuza kubyarana na we.

Ati "umunsi mwiza w'umupapa mwami wanjye, papa w'umwana umwe, tuzabyarana uwa kabiri Imama nibishaka."

Benshi bategereje icyo abwira Diamond Platnumz babyaranye abana babiri ariko baraheba.

Zari aheruka kuvuga ko Shakib ari umubyeyi mwiza ndetse ari iby'agaciro kumugira mu buzima bwe kuko anamukundira abana.

Ati "Shakib ni umubyeyi mwiza, narahiriwe kumugira mu buzima bwanjye. Ankundira abana ntacyo yitayeho."

Muri Mata uyu mwaka nibwo aba bombi basezeranye imbere y'idini ya Islam ndetse Zari aheruka kuvuga ko yizeye ko mu minsi ya vuba n'indi mihango y'ubukwe izaba.

Zari yashimagije umugabo we



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zari-hassan-yahishuye-ko-umugabo-we-afite-umwana-avuga-icyo-amwifuzaho-gikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)