Zari Hassan yavuze amagambo ku magabo we atari meza yatunguye benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hagiye hanze amajwi ya Zari Hassan arimo asa n'usebya umugabo we baheruka gukora ubukwe, Shakib Lutaaya, aho yavuze ko ubugoryi bwe ari bwo amukundira.

Zari yumvikana avuga ko umugabo we nta cyizere yigirira, ari umuntu ucecetse cyane ndetse ko imyitwairire ye itangaje.

Aya majwi ye yasaga n'urimo aganirira umuntu kuri telefoni, yavuze ko yamutunguye cyane ubwo bari barimo bashaka visa yo kujya mu Bwongereza aho yari yagize igitutu cyinshi n'ubwoba.

Akomeza avuga ko umugabo agira ubwoba cyane kandi akaba ari umuntu uba utuje cyane ndetse ngo ubwo bugoryi bwe ari bwo amukundira.

Ati 'Aracecetse cyane, agira ubwoba, buri gihe aba afite isoni n'ubwoba bwinshi cyane ariko mukundira ubwo bugoryi bwe.'

Muri Mata 2023, ubwo Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, ni bwo Zari Hassan na Shakib bari bamaze igihe kitari kinini bakundana bakoze imihango y'ibanze y'ubukwe bwabo yabereye muri Afurika y'Epfo.

Mu mpera z'umwaka ushize wa 2022 nibwo Zari yahishuye ko yavuye kwerekanwa iwabo wa Shakib ndetse bamwishimiye.

Icyo gihe yagize ati 'Yego nahuye n'ababyeyi be. Yantwaye mu muryango we n'inshuti ze kandi bose baranyemeye. Nzamubyarira ariko si ukubera igitutu cy'abantu.'

Kuva yatandukana n'uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga muri 2013 nyuma akaza no kwitaba Imana, Zari yagiye agerageza kujya mu rukundo kenshi ndetse no kuba yakongera kurushinga aho yanabanye na Diamond bakanabyarana abana 2 ariko bakaza gutandukana nta bukwe bari barakoze.

Zari yavuze amagambo yatunguye benshi ku mugabo we



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yavuze-amagambo-ku-magabo-we-atari-meza-yatunguye-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)